skol
fortebet

Umugeni yituye hasi ubukwe burimbanyije ibyari ibirori bihinduka amarira

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugeni wo mu gace kitwa Sadot Negev mu majyepfo ya Israel yahuye n’uruva gusenya afatwa n’umutima yitura hasi ubukwe burimbanyije ibyari ibyishimo bihinduka amarira.

Sponsored Ad

Abashyitsi bari bitabiriye ubu bukwe barimo abaganga bakomeye bahise baha ubutabazi bw’ibanze uyu mugeni ariko birangira ajyanwe ku bitaro bya Soroka biherereye ahitwa Beersheba.

Uyu mugore w’imyaka 33 yituriye hasi mu bukwe bwe bwabaye ku munsi w’ejo gusa aba batumirwa bamufashije kudapfa kugeza ubwo ubutabazi bwahageze.

Uyu mugeni kandi ngo yari umwe mu baganga bakomeye muri Israel gusa kuri ubu yashyizwe mu bitaro by’indembe muri Beersheba.

Ubu bukwe bwari bwabereye mu rugo rwihariye ndetse amarembo yose bayafunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ubusanzwe ubukwe gakondo bwo muri Israel bwitabirwaga n’abantu benshi ariko umukwe n’umugeni ntibemerewe kurenza abashyitsi 20 bombi kubera Coronavirus.

Kugeza ubu mu gihugu cya Israel abantu 113,000 bamaze kwandura Covid-19 muri bo 906 bamaze gupfa bahitanwe nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa