skol
fortebet

Umugore ari mu gahinda kubera amabere ye akomeje gukur buryo buteye ubwoba [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Dec 2020

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 27 witwa Kayla Romero ukomoka ahitwa Houston muri US yatangaje ko atewe ubwoba n’amabere ye akomeje gukura ku buryo budasanzwe ndetse ngo imoko zayo ntizikwira mu kiganza cye.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko ku myaka 12 amabere ye yatangiye gukura cyane ndetse ngo mu kwezi gushize yaguze amasutiya 2 ku madolari 100 ariko ngo ubu ntiyabasha kuyambara kubera ko yabaye mato.

Uyu mugore yagize ati “Biragoye cyane kubona amasutiya ankwira kandi nayo mbonye aba ahenze.Sinzi uko nzabigenza.Nta n’ubwo ubu nakwiyumvisha ukuntu ahenze cyane.

Uyu mugore yavuze ko ku myaka 12 nyina yamuguriye isutiya z’abakinnyi ariko ngo nyuma y’icyumweru yahise iba ntoya.Nyuma y’amezi 3 gusa yari yamaze kwambara amasutiya Manini ya DD.Ayo mabere ye yakomeje gukora cyane.

Uyu mugore yavuze ko agitangira kujya ku ishuri abanyeshuri bibganye baramuserereje cyane kubera amabere ye Manini cyane aho ngo bamubwiraga ko akazi ke ari ako kongera amabere ye gusa.

Yagize ati “Ku ishuri nabaye igitaramo baranseka.Nagize agahinda kenshi nkibaza impamvu ntameze nk’abandi bakobwa kuko ku myaka 12 nta wari ufite DD.”

Uyu mugore yavuze ko amabere ye amutera uburibwe mu mugongo ndetse ngo yifuza kujya kwibagisha bakayagabanya.

Yagize ati “Amabere yanjye atuma ntagira byinshi nkora.Inzu yanjye yuzuye umwanda kubera ko mpora mu buribwe ndetse ntabasha kunama ngo nyikorere isuku.

Iyo ntambaye isutiya,amabere yanjye agera hasi ku buryo nanirwa no koga.Sinashobora kwiruka,kwihina cyangwa kunama ngo nifungire imishumi y’inkweto.Umunsi wose nirirwa ndi mu buribwe.”

Uyu mugore yavuze ko uretse ibyo bibazo byose,amabere ye atuma avirirana rimwe na rimwe ariyo mpamvu ashaka kuyaganyisha gusa ntabwo afite amafaranga ahagije ariyo mpamvu yafunguye urubuga rwo gusaba inkunga kugira ngo abone ibihumbi 15 by’amadolari.

Uyu mugore ngo ntiyiyumvisha ukuntu amabere ye azaba angana ku myaka 40 igihe cyose ataba abonye ubufasha ngo abashe kuyagabanya.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa