skol
fortebet

Umugore ufite amabere manini kurusha abandi muri UK yishimiye akayabo amwinjiriza buri kwezi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umwongerezakazi witwa Leia Parker w’imyaka 25 ukomoka ahitwa Twickenham mu majyepfo ya London arishimira ko amabere Manini atunze amufasha kwinjira ibihumbi 10 by’amapawundi ku kwezi.

Sponsored Ad

Uyu mugore ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza yavuze ko uyu mutungo we ari ntagereranwa kuko umufasha kubaho ndetse wanamugize icyamamare.

Uyu mugore yavuze ko nubwo aya mabere amubangamira mu gutwara imodoka,kwiruka no kuryama uko ashaka ariko yishimira ko amufasha kwinjiza amafaranga.

Uyu mugore yavuze ko aya mabere yamutwaye akayab k’ibihumbi 10 by’amapawundi mu kwibagisha kugira ngo abe Manini ariko yamufashije kwinjira mu mwuga wo kumurika imideli aho kuri ubu yinjiye angana nayo yashoye buri kwezi.

Ati “Nibagishije amabere inshuro 5.Niyishyuriye inshuro 2 ntanga ibihumbi 10 by’amapawundi izindi nshuro nabikorewe n’abandi bantu.

Inshuro 3 nabikoreye muri UK ku bihumbi 32 by’amapawundi ariko nyuma y’aho abaganga bambwira ko batarenza ingano y’amabere nari mfite mpitamo kujya hanze.

Ubu ndakeka ko arinjye ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza.Nkwiriye kumenyera kubaho nyafite.

Nk’ubu nkunda kujya muri Gym cyane ariko sinshobora kwiruka kuko atuma mbabara cyane umugongo n’intugu.Sinashobora gutwara imodoka kubera ko amaboko yanjye atabasha kwirambura ngo agere imbere.”

Uyu mukobwa yavuze ko akiri muto atakundaga uko yari ananutse byatumaga bagenzi be bamwibasira ariko nyuma y’aho ku myaka 17 yatangiye kwinjira mu kumurika imideli ndetse no kuryoshya imikino y’iteramakofe bituma ava mu ishuri yiyegurira kumurika imideli.

Ku myaka 19 nibwo uyu mugore yafashe ku mafaranga yari yarizigamiye atangira kwiyongeresha amabere mu bitaro bya Bristol.

Yakomeje kuyongera cyane kugeza ubwo aciye agahigo ko kuba umugore ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa