skol
fortebet

Umugore ufite amaguru maremare kurusha abandi bose ku isi yatangaje akaga yahuye nako kuva avutse [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kubura imyenda imukwiriye,gusererezwa n’abantu ni bimwe mu babazo umugore witwa Rentsenkhorloo Bud w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Mongolia,yakuze ahura nabyo.

Sponsored Ad

Uyu mugore ureshya na metero 2.057 afite amaguru maremare areshya na metero 1.34112 aho ibinyamakuru byavuze ko ari uwa kabiri ku isi mu bafite amaguru maremare aho arushwa n’umwana w’imyaka 16 witwa Maci Currin ukomoka Austin muri Texas.

Uyu mugore Rentsenkhorloo, ukomoka Mongolia ariko ubu akaba atuye muri Leta ya Chicago muri USA yabyawe n’ababyeyi barebare barimo se na nyina bafite uburebure bwa metero 2.08.

Uyu mugore yabwiye abanyaamakuru ko nta kintu akunda nko kwambara agakabutura gato kugira ngo buri wese arebe amaguru ye.

Ati “Nkunda kwambara amakabutura n’inkweto ndende kugira ngo amaguru yanjye arusheho kuba maremare.Nkunda amaguru yanjye maremare kandi ntekereza ko ariyo atuma mba muremure.”

Uyu mugore yavuze ko nubwo yemera ko afite amaguru maremare kurusha abandi ku isi ariko ngo adashishikajwe no kujya guhatanira kwinjira mu gitabo cy’abafite udushya ku isi Guinness Book of World Records.

Uyu mugore yavuze ko akaga gakomeye ahura nako ari ukubura imyenda imukwiriye ndetse no gukubita umutwe ku bikuta kubera uburenure bwe.

Yagize ati “Amazu menshi ni magufi cyane.Nanga gukubita umutwe ku bisenge.Kubona imyenda birangora cyane.Inkweto yanjye ireshya na US 13 kandi kubona inkweto zireshya gutya ntibishoboka muri Asia,Mongolia na Korea.

Nagerageje kujya kugura imyenda mu masoko menshi hano muri Amerika ariko narayibuze.Ngerageza kugurira imyenda imwe kuri interineti.”

Uyu mukobwa yavuze ko agitangira ishuri yareshyaga na mwarimu we [1,68m] ariko ngo ku myaka ye kubona imyenda myiza ashaka bitakunda.

Uyu mukobwa ngo nubwo atasagarariwe n’abanyeshuri bagenzi be ariko ngo akiri muto yumvaga atewe ipfunwe n’indeshyo ye.

Uyu mukobwa yavuze ko ubu atagitewe ipfunwe n’uko ari muremure cyane kuko ngo yabonye ko kuba afite uyu mwihariko bimugira umuntu udasanzwe.

Uyu mukobwa yavuze ko ubu asigaye ahabwa akazi ko kumurika imideli kubera uko areshya gutangaza benshi mu bamubona.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa