skol
fortebet

Umugore ukina umupira w’amaguru yasanzwe n’ibyishimo ubwo yahuraga n’umwana bahuje ikibazo wavutse atagira ukuboko[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Carson ukina umupira w’amaguru yasanzwe n’ibyishimo ubwo yahuraga n’umwana wavutse atagira ukuboko .

Sponsored Ad

Umugore witwa Carson Pickett ni umugore w’imyaka 25 y’amavuko ikinira ikipe ya Orlando Pride yo muri NWSL.

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 ubwo habaga umukino wa W-League ndetse na Orlando Pride. Uyu mugore yashimishijwe no kubona umwana w’amezi 18 gusa wavutse atagira akaboko nkawe.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya stuff.co.nz cyavuze ko aba bombi ari abanyamerika ndetse bahuriye ku kuba bose ari abafana, kuba bose bakunda imyitozo ngorora mubiri ,bose bakaba babana n’ubumuga bwo kutagira akaboko kamwe.

Ngo ubwo umukino warangiraga iyi kipe yuyu mugore itsinze yatunguwe no kubona uyu mwana ateruwe n’ababyeyi be maze niko gusuhuzanya.

Nyuma yiki gikorwa ifoto yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho benshi bishimiye mu buryo budasanzwe uko aba bombi bahuye aho bashimiye by’umwihariko umuryango w’umwana wabashije gufata iyambere kugirango bajyane uyu mwana wabo w’umwaka umwe kujya kureba mugenzi we bahuje ikibazo.

Dailmail yavuze ko uyugafotozi wafotoye iyi foto yayishyize hanze mu mpera z’ukwezi gushize gusa ngo aho uyu mugore Carson ayiboneye akayishyira kuri Twitter imaze gukundwa n’abarenga 38,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa