startimes
Kigali
startimes

Umugore umaze kubyara abana 15 mu myaka 13 arashaka umugabo umufasha gukomeza kubyara

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 June 2020 Yasuwe: 8898

Umugore witwa Hodhan Abdullahi Ibrahim w’imyaka 35 utuye mu gace kitwa Neboi mu nkengero z’umujyi wa Mandera muri Kenya yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu yororotse cyane mu myaka 13 ishize akabyara abana 15.


Sponsored Ad


Uyu mugore yatangarije ikinyamakuru Daily Nation ko nubwo yabyaye abana 15 ariko afite gahunda yo gukomeza.

Yagize ati “Ndi umugore wishimye wabyaye abana 15 nubwo abana banjye 4 bapfuye,sindarekera.”

Uyu mugore yavuze ko abana ariyo soko y’ibyishimo kuri we ariyo mpamvu yifuza gukoremeza kubyara abandi nabona umugabo umukunda.

Yagize ati “ Nimbona umugabo mwiza unkunda kandi unyitaho,nzabyara abandi benshi.”

Madamu Hodhan amaze gutandukana n’abagabo 3 mu myaka 13 gusa amaze ashyingiwe.

Muri Kenya hari umugani uvuga ko inshingano y’umugore ari ukubyara hanyuma umuryango ukabarera.

Mu gace ka Mandera,abagore barabyara cyane aho ikigero cyo kubyara kwabo ari 5.3 kiruta kure cyane icya Kenya kingana na 3.9.

Uyu mugore Hodhan arashaka kuba nk’umugandekazi witwa Mariam Nabatanzi watangiye kubyara abana afite imyaka 12,kuri ubu amaze kubyara abana 44 ku mugabo umwe.

Mariam wari ufite ikibazo kidakunze kubaho cya nyababyeyi ye nini ituma abyara abana benshi,yamamaye ku isi kubera ukuntu afite abana 44 ku myaka 36 gusa.

Ku myaka 40 nibwo Mariam yabashije kubona ubufasha bwo guhagarika kubyara nyuma y’aho yabishatse akiri muto bakamubwira ko byamugiraho ingaruka kubera nyababyeyi ye nini biteye ubwoba.

Mariam Nabatanzi yabyaye abana 2 inshuro 6,abyara abana 3 icyarimwe inshuro 4 hanyuma abyara abana 4 icyarimwe inshuro 3.

Uyu mugore amaze imyaka 4 arera aba bana wenyine kuko umugabo we yamutaye amubwira ko yari arambiwe kubyara cyane kwe.

Nyuma yo kubyara impanga inshuro zikurikiranya,Nabatanzi yagiye kwa muganga gusaba ko bamuha uburyo bwo kuboneza urubyaro amubwira ko gufata ibinini bimurinda gusama inda byamuviramo ibibazo bikomeye kubera nyababyeyi ye nini.

Nabatanzi yashyingiwe afite imyaka 12 ku mugabo wari ufite imyaka 40 n’ukuvuga ko yamurushaga imyaka 28.Uyu mugore yashatse mu rwego rwo guhunga mukase wamuroze inshuro nyinshi ntibimuhire.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukundo rudasanzwe rw’umugore w’imyaka 35 n’umwana w’imyaka 12 rwanditse...

Mary Katherine Letourneau (Mary Kay), umugore wavukiye muri Leta Zunze...
12 August 2020 Yasuwe: 4049 0

Mukerarugendo w’umugore yanyoye agasembuye kenshi gatuma yambara ubusa...

Umugore witwa Farah Haque w’imyaka 28,wari watembereye muri Thailand yakoze...
11 August 2020 Yasuwe: 4716 0

The Ben na Miss Uwicyeza Pamella afata nka mushiki we basohokanye muri...

Mu gihe hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru ko Miss Pamella Uwicyeza yaba...
11 August 2020 Yasuwe: 18486 2

Ingona yiswe “Dayimoni”kubera kumara imyaka 50 yica abantu yafashwe icibwa...

Abaturage bo cyaro cyitwa Bangka Belitung mu gihugu cya Indonesia...
10 August 2020 Yasuwe: 7549 0

Somalia: Umugore yabyaye abana 5 icyarimwe

Ibitaro by’i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia byatangaje ibyishimo byabo...
4 August 2020 Yasuwe: 2214 0

Tanzania: Umuyobozi w’ishuri yakubitiye ku karubanda umugabo wazanywe ku...

Umuyobozi w’ishuri mu gihugu cya Tanzania,yaciye ibintu hirya no hino kubera...
1 August 2020 Yasuwe: 3751 0