skol
Kigali
startimes

Umugore wahoze ari pasiteri akabivamo akaba umumansuzi yaciye ibintu hirya no hino

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 October 2020 Yasuwe: 10084

Madamu Nikole Mitchell w’imyaka 36 uba California muri USA yahishuye ko yakuriye mu muryango ukunda Imana ndetse aza kuba pasiteri ariko ubu atunzwe no kumansura ndetse no kugurisha amafoto ye yambaye ubusa.


Nikole Mitchell yatangaje ko nubwo yari yarihaye Imana,ubu yahinduye umuhamagaro ariyo mpamvu atunzwe no gucuruza amafoto yambaye ubusa.

Uyu mugore yavuze ko yakuriye mu idini ry’ababatista ndetse akura atozwa ijambo ry’Imana kugira ngo azayobore itorero ryabo ariko ngo yarakuze abivamo.

Uyu mubyeyi w’abana 3 yabwiye ikiganiro gica kuri ITV cyitwa This Morning yavuze ko nyuma yo kuvumbura ko ashobora kuryamana n’abagabo n’abagore[bisexual] yumvise nta mwanya yabona mu rusengero niko kuruvamo yiyegurira kwifotoza yambaye ubusa no kubyina mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina.

Uyu mugore yavuze ko akwirakwiza amafoto ye y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse ngo bimufasha kwinjiza amafaranga.

Yagize ati ‘Nahoze nkunda kuba mu rusengero,nkunda abarubamo ndetse nkuzuza inshingano zanjye zo kwigisha kugeza ubwo numvise hatambereye kubera ko naryamanaga nabo duhuje ibitsina kandi idini ryanjye ritabyemera.”

Uyu mugore yavuze ko nubwo ibyo akora abari abakiristo yayoboraga babona ko ari ibyaha gusa we ngo abona ari undi muhamagaro.

Ati “Ibyo nkora n’umuhamagaro wanjye.Abantu bashobora kubyanga abandi bakabikunda ariko nyuma ninjyewe ugomba gufata umwanzuro ku muhamagaro wanjye nkareka ubwato bukarohamira iyo bushaka.Abantu benshi barankunda ariko hari n’abandi benshi banyanze.”

Uyu mugore yashyingiranwe n’umugabo we bamaranye imyaka 7 witwa John ndetse ngo babanye neza kuko yakiriye uyu muco we wo gusambana n’abagabo ndetse n’abagore kandi ngo aramushyigikira.

Yagize ati “John ni roho nziza.Tumaranye imyaka 7 kandi aranshyigikira.Niwe muntu wa mbere nabwiye ibyanjye,ansubiza ko ari ibintu bibaho kandi yanteye inkunga mu ntambwe yose nateye.

Uyu mugore abajijwe niba yaravuye mu itorero rye kubera ko yari afite uyu muco wo gusambana n’abagore n’abagabo cyangwa niba ari umwanzuro we yasubije ko byose birimo.

Uyu mugore ufte abana bamaze gukura yavuze ko yabaganirije ku kazi ke ndetse ngo abatoza imico myiza.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ibyimanikora janvier

    niyihane asabe Imana imbabazi izamubabarira

    3 months ago
  • chat_bubble ibyimanikora janvier

    niyihane asabe Imana imbabazi izamubabarira

    3 months ago

Inzindi nkuru

Umugore utwite yaguwe gitumo n’umugabo we muri Hoteli ari kumuca inyuma...

Umugore utwite n’umugabo utari uwe bafatiwe muri Hotel basambaniramo...
14 January 2021 Yasuwe: 12846 0

Umugore yatwitse mu maso umugabo we akoresheje aside nyuma yo...

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya witwa Dan Shisia Matakhaya w’imyaka...
12 January 2021 Yasuwe: 10155 1

Umupolisi yakubise umugore inkoni ifata umwana we w’amezi 9 arapfa

Umupolisi wo mu gihugu cya Zimbabwe yateye benshi uburakari nyuma yo...
11 January 2021 Yasuwe: 13698 1

Umuyisiramu wakundaga kwifotoza ari kumwe n’ibizungerezi byambaye impenure...

Umunya Turkia wigisha amahame y’idini ya Islam yakatiwe igifungo cy’imyaka...
11 January 2021 Yasuwe: 9116 0

Umugabo yasambanyije umukobwa we amutera inda nyuma yo kubitegekwa...

Umugabo w’imyaka 42 ukomoka mu ntara ya Mongu mu gace kitwa Mandanga muri...
11 January 2021 Yasuwe: 5940 0

Umukobwa ukiri muto yashwanye n’ababyeyi be bapfa gukundana n’umugabo...

Umukobwa w’imyaka 21 witwa Jana Leonhardt ukomoka ahitwa Jena mu Budage...
11 January 2021 Yasuwe: 5476 0