skol
fortebet

Umugore wakoraga mu rugo yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 11 yareraga bimuviramo gutwara inda ye

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukozi wo mu rugo witwa Marissa Mowry w’imyaka 28 yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 11 bikamuviramo gutwara inda ye.

Sponsored Ad

Uyu mugore yasambanye n’uyu mwana ku ngufu inshuro 15 birangira amuteye inda nkuko urukiko rwo muri Leta ya Arizona muri Amerika rwabyemeje.

Uyu mugore yasambanyije ku ngufu uyu mwana yareraga mu mwaka wa 2014 ubwo yari afite imyaka 11 gusa yatawe muri yombi ashyikirizwa urukiko muri uyu mwaka ubwo uyu mwana yasambanyaga ku ngufu yuzuzaga imyaka 17.

Nkuko uyu mwana yabitangarije nyina bigatuma yitabaza inkiko,uyu mugore yakomeje kumufata ku ngufu nyuma yo kumubyarira, kugeza agize imyaka 14 y’amavuko.

Uyu mwana w’imyaka 17 niwe wahawe inshingano zo kurera uwo yabyaranye n’uyu Mowry wamufashe ku ngufu nyuma yo gufungwa.Ubu amujyana ku ishuli mbere y’uko nawe ajya kwiga.

Kuwa Kane nibwo uyu mugore yakatiwe igifungo cy’imyaka 20,nyuma y’impaka ndende zatewe na nyina w’uyu muhungu wavuze ko iyi nda Mowry yayitewe n’uwari umukunzi we hitabajwe ibizamini bya DNA bigaragaza ko ari umwana we wayimuteye.

Ibitekerezo

  • Aya ni amahano.Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Gufungwa,Inda zitateganyijwe,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa