skol
fortebet

Umugore wari ufite agahigo ko kugira inzara ndende ku isi yarize ayo kwarika nyuma y’impanuka yagize zikavunika [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Lee Redmond wari ufite agahigo ko kugira inzara zo ku maboko ndende kurusha abandi bantu bose ku isi yahuye n’uruva gusenya ubwo zavunikaga icyarimwe kubera impanuka y’imodoka.

Sponsored Ad

Lee Redmond ukomoka muri USA,yanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo ku isi “Guinness World Record” kubera kugira inzara ndende ku maboko kurusha abandi bantu bose bo kuri iyi si ya rurema.

Uyu mugore yatangiye gutereka inzara ze guhera mu mwaka wa 1979 aho yagiye agura amavuta yihariye yo kuzikuza no kuzirinda kwangirika.

Madamu Lee yavuze ko yakoresheje amacupa menshi y’amavuta kugira ngo arinde izi nzara ze ntizizavunike ariko byarangiye impanuka y’imodoka yagize izivunaguye.

Uyu mugore wari umaze kugera mu za bukuru yari afite inzara ziresha na 8.65m zose hamwe uziteranyije ndetse kubera amavuta yazisigaga ngo zari zigikura.

Yagize ati “Nahoraga numva nifuza kureba uko zizareshya na nyuma y’uko zitangiye kwiburungushura.

Nagiye niha amatariki y’igihe nzazicira ariko birananira.Biratangaje ukuntu zabaye kimwe mu bigize ubuzima bwanjye.Ntekereza ko izi nzara zabaye igisobanuro cy’ubuzima bwanjye.Benshi bakundaga kunyita “madamu nzara” ariko nababwiye ko hari ibindi bamenyaho.”

Uyu mukecuru ukomoka ahitwa Salt Lake City muri US,yari yariyemeje gukomeza gutereka izi nzara ariko mu minsi ishize zavunikiye mu mpanuka y’imodoka yagize.

Uyu mukecuru yari yicaye mu modoka itwara abagenzi igongana n’izindi hanyuma ayivamo agwa mu muhanda.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nahise ndebaho ni inzara zanjye mpita ntangira kurira.”

Uyu mugore ngo yahise abwira uwari uje gutabara ko inzara ze zari zaraciye agahigo niko gutangira kuzanguruka hirya no hino azitora hanyuma madamu Lee azishyira mu gikapu kugira ngo ajye yiyibutsa ibihe yagize ubwo yandikwaga mu gitabo cy’abanyaduhigo.

Lee yagize ati “Ni ikintu nkwiriye kwakira kuko ntacyo nahindura.Icyambabaje nuko zari zimaze kuba nk’ikintu kindanga.Bisa nk’aho natakaje indangamuntu yanjye.”

Iyi mpanuka yatumye uyu Lee atakaza agahigo k’umuntu ufite inzara ndende kuko ubu gafitwe na Ayanna Williams gusa we ntabwo aragira izireshya ni iza madamu Lee.

Madamu Lee yavuze ko izi nzara zamubujije gukora ibintu bitandukanye ariko ngo yarihanganye arazitunga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa