skol
fortebet

Umugore yaciye ibintu hirya no hino kubera kubyarira mu muhanda ku manywa y’ihangu

Yanditswe: Wednesday 01, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri Amerika witwa Susan Anderson yatunguye benshi kubera amashusho yagiye hanze ari kubyarira mu muhanda ku manywa y’ihangu nyuma y’uho yari ananiwe kugera ku bitaro.

Sponsored Ad

Uyu mugore wifuzaga kuzabyarira mu mazi,yatunguwe n’ibise ubwo yari agiye kwa muganga niko guhita abyara abifashijwemo n’abapolisi ndetse n’umugore umwe.

Susan Anderson yari ajyanwe ku bitaro bya Natural Birth Works biherereye ahitwa Coral Springs muri Florida niko kubyarira ahaparikwa imodoka.

Kuwa 19 Kamena uyu mwaka nibwo uyu mugore yabyariye muri parking ubwo yari ajyanwe kwa muganga n’umugabo we Joseph.

Amashusho yo kubyara k’uyu mugore yafashwe na camera zo ku muhanda ndetse uyu mugore yafashijwe n’umubyaza witwa Sandra Lovaina.

Susan yagaragaye arimo gutaka kubera ibise ndetse uyu mubyaza warimo kumufasha ategereje gufata umwana.

Mu mashusho hagaragayemo abapolisi 2 barimo kureba uko ibintu bimeze cyane ko ibise byafatiye uyu mugore hafi y’aho barimo gucunga umutekano.

Icyakora uyu mugore yabyaye neza umwana we w’umukobwa nta kibazo kibayeho ndetse nyuma y’aho yajyanwe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubundi bufasha.

Ibi bitaro byashyize hanze iyi foto birangije byandikaho ngo “Ibi ni bimwe mu byo tutazibagirwa.

Susan yabwiye ikinyamakuru 10 News ko yari yarapanze kuzabyarira mu bwogero ariyo mpamvu ngo yagerageje kwegera aho bwari buri ntibyamukundira.

Ati “Ubwo twateraga intambwe yo kuhagera,umutwe w’umwana wahise uza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa