skol
fortebet

Umugore yadoze umwana we umunwa kubera ko yatsinzwe mu ishuli

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugore wo muri Kenya mu gace kitwa Mai Mahiu yaciye ibintu hirya no hino kubera ubugome bukabije yakoreye umwana we amudoda umunwa n’urudodo amuhoye ko yatsinzwe ibizamini.

Sponsored Ad

Abaturage bo mu gace ka Mai Mahiu batunguwe n’uyu mugore wadoze umwana we umunwa akoresheje urudodo nyuma yo gutsindwa ibizamini byo mu mwaka wa Gatanu w’amashuli abanza.

Uyu mugore usanzwe atunganya imisatsi,yababajwe n’amanota make yagize niko kumufata umunwa arawudoda akoresheje urushinge n’urudodo gusa abaturanyi bahise bahagoboka.

Umwe mu baturage batuye muri Mai Mahiu yagize ati “Nasuye uyu mwanaku ishuli kuwa Mbere,ambwira ko yahohotewe na nyina.

Umwe mu bayobozi bo ntara ya Naivasha, Julius Nyaga yavuze ko polisi yatangiye guhiga uwo mugore ndetse asaba ababyeyi kujya bashaka abajyanama aho guhana abana gutya.

Yagize ati “Polisi iri guhiga uwo mugore nyuma y’aho ubuyobozi bw’ishuri umwana yigaho butangiye ikirego.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa