skol
fortebet

Umugore yaguye gitumo umugabo babyaranye ari gushyingiranwa n’undi mugore azambya ubukwe bwabo

Yanditswe: Tuesday 13, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Abraham Muyunda wo mu gihugu cya Zambia yahuye n’ibyago umuntu wese atakwifuza kubona ku munsi w’ubukwe bwe kuko ubwo yarimo gusezerana imbere y’Imana ku cyumweru gishize yaguwe n’umugore babyaranye amwicira ubukwe mu buryo buteye agahinda.

Sponsored Ad

Bwana Muyunda ukora mu kigo cya Zambia gishinzwe imisoro n’amahoro yari yarashyingiranwe na Madamu Caroline Mubita ndetse babyarana abana 3.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru,Mayunda yataye urugo,abwira umugore ko agiye kure y’umujyi mu kazi kandi agiye gusezerana kubana akaramata n’undi mugore mu kiliziya cy’ahitwa Chainda muri Zambia.

Burya nta cyihuta nk’inkuru isenya,uyu mugore wari ubenzwe n’umugabo yahishuriwe ibanga n’abaturanyi ko umugabo we agiye kwishakira undi mugore ndetse ko ubukwe bugiye kuba,hanyuma madamu afata abana bose babyaranye yinjira mu kiliziya nabi ibyari ibirori bihinduka isoko.

Bwana Muyunda akubise amaso umugore we n’abana yahise yubika umutwe ijambo riharirwa masamu Mubita amusebereza imbere y’abantu induru ziravuga.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi na Polisi ya Matero muri iki gihugu mu gihe imiryango yasigaye ijya impaka ku kigomba gukurikira.

Uyu mugabo yafunzwe ashinjwa icyaha cyo gushaka abagore benshi gihanwa n’amategeko muri Zambia ndetse ngo kimuhamye yakatirwa igifungo cy’imyaka 7 mu buroko.

Amakuru avuga ko umugore wari ugiye gushyingiranwa mu ibanga na Muyunda yari abizi neza ko afite indi mugore bashyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abanyamakuru bo muri Zambia bavuze ko uyu mugore washakaga gutwara Muyunda ariwe wari washoye amafaranga yose yo gukora ubu bukwe arashya arakongoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa