skol
fortebet

Umugore yafatanwe imirambo 12 y’abana mu cyumba araramo

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Mable Kantumonya w’imyaka 34 ukomoka mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kumusangana imirambo 12 y’mpinja iri mu ibasi yuzuye amazi.

Sponsored Ad

Uyu Kantumonya yatunguye benshi mu baturanyi be nyuma yo gufatanwa imirambo y’abana 12 mu cyumba cye yabashyize mu ibasi nini yuzuye amazi.

Uyu mugore usanzwe ari umuvuzi gakongo arakekwaho kuba yaricaga abana b’abagore bamuganaga baje kubyara,yarangiza akabajugunya muri iyi basi nini yari mu cyumba cye.

Kantumoya yatungiwe agatoki n’umwe mu baturanyi be,winjiye mu cyumba cye akabona iyi basi yuzuyemo abana b’impinja yarangiza agahamagara polisi.

Abaturanyi ba Kantumoya bamushinje ko ari umurozi wiyemeje kubamaraho urubyaro,abandi bavuga ko yafashaga abagore kwica abana b’impinja.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa