skol
fortebet

Umugore yagiye kurega kuri polisi yitwaje umwana wamupfiriye mu nda ubwo yakubitwaga n’abagabo batandatu atwite

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Tavasum ukomoka mu Buhinde,wakubitiwe mu bukwe n’abagabo 6 atwite bikamuviramo gutakaza umwana we,yakoze agashya ajyana uyu mwana wamupfiriye mu nda ku biro bya polisi kugira ngo bamuhe ubutabera.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 26 wari ufite inda y’amezi 5,yakubiswe bikomeye n’abagabo batandatu bari kumwe mu bukwe nyuma yo gushwana bapfuye umuziki wacurangwaga na DJ.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru,Tavasum yaciye ibintu mu binyamakuru bitandukanye ubwo yafataga uyu mwana w’amezi 5 wamupfiriye mu nda amuzana ku biro bya polisi by’ahitwa Etah, mu ntara ya Uttar Pradesh mu rwego rwo guha uburemere ikirego cye.

Uyu mugore yakubiswe n’aba bagabo batandatu nyuma y’aho yashakaga gutabara umugabo we witwa Imran warwanaga nabo bapfa ko uwacurangaga umuziki yacuranze indirimbo atashakaga.

Abagabo 3 muri batandatu bakubise uyu mugore bigatuma inda ye ivamo bahise batabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa