Umugabo w’imyaka 37 witwa Julius Mwila ukomoka ahitwa Chitulika mu gihugu cya Zambia yishwe n’umugore we Salome Mwila w’imyaka 25 wamukubise itafari rihiye mu myanya y’ibanga.
Ikinyamakuru Zambia Daily Mail cyatangaje ko umuvugizi wa polisi yo mu gace uyu mugabo yari atuyemo witwa Esther Katongo yemeje ko uyu mugore yatawe muri yombi ashinjwa kwica uyu mugabo bashakanye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Katongo yavuze ko uyu muryango wagiranye amakimbirane yaje kuvamo imirwano ikaze yatumye uyu mugore yirwanaho afata itafari arikubita umugabo we mu bugabo ahita amwica.
Katongo yagize ati “Umugore arashinjwa gukubita itafari mu myanya y’ibanga umugabo we,byatumye agira uburibwe bwamugejeje ku rupfu.Bwana Mwila yahise apfira iwe.”
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN