skol
fortebet

Umugore yakubiswe bikomeye n’umugabo bateretanaga ku munsi wa mbere bapfuye imibonano mpuzabitsina[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Elaine Caparroz w’imyaka 57,yakubiswe inkuni,amakofe n’imigeri n’umugabo bari bateretanye ku nshuro ya mbere witwa Vinicius Serra w’imyaka 27,bahuriye ku mbuga ziranga abakunzi.

Sponsored Ad

Uyu mugore yahuriye n’uruva gusenya mu nzu ye,kuko ubwo yakiraga uyu musore yashakaga kwishumbusha mu rugo rwe riherereye ahitwa Rio de Janeiro muri Brazil.

Uyu mugore usanzwe ari umucuruzi,yatumiye uyu musore bari bamaze imyaka 8 baganiriraga kuri murandasi batabonana ko yaza bakaganira iwe,undi nawe azana ubukana byatumye ubwo bari bamaze gutera akabariro bashwana,niko kumuhata amakofe mu maso.

Uyu mugore wataye ubwenge ubwo yarwanaga n’uyu musore wiga amategeko bari bahuye bwa mbere,yavuze ko ubwo barimo batera akabariro,yamufashe aramukomeza hafi no kumuniga,agerageza kumwiyaka undi biramurakaza niko kumukubita.

Elaine yagize ati “Twavuganye kuri interineti igihe kinini nkeka ko muzi biruseho.ubwo twateraga akabariro yaramfashe arankomeza .Nazamuye ukuboko kugira ngo mubuze gukomeza aranduma.Yari andi hejuru atangira kunkubita ibipfunsi mu maso.Nashidutse ankubita mu maso.”

Uyu mugore yangiritse mu bwonko ,akurwa amenyo ndetse amagufwa yo ku maso avunwa n’uyu mugizi wa nabi waje witwaje urukundo akamuhohiotera.

Elaine yavugije induru cyane atabarwa n’abaturanyi be ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga mu gihe uyu mugizi wa nabi yatawe muri yombi ndetse kuri ubu ari gukurikiranwa na polisi.



Ibitekerezo

  • Uzi ko yari agiye kumwica?Ngizi ingaruka z’ubusambanyi benshi basigaye bita ngo "bari mu rukundo".
    Imana imaze kuturema,yaduhaye amategeko tugenderaho.Impamvu isi ifite ibibazo byinshi,nukubera ko abantu banga kumvira Imana kuva kera,uhereye kuli Adamu na Gahini.Muli iki gihe,ibihugu bishobora kurwana bigatwika isi yose tugashira twese,bakoresheje atomic bombs.Ngizo ingaruka zo kutumvira Imana.Nyamara Imana itubuza kurwana.Kubera ko abantu bananiye Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Niwo muti wonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa