skol
fortebet

Umugore yamennye amazi ari kubira mu myanya y’ibanga y’umugabo we amuziza gucyura undi mugore

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Nigeria witwa Lauratu Ahmad yababaje benshi mu batuye isi kubera ukuntu yamenye amaze ashyushye mu myanya y’ibanga y’umugabo we amuhora kuzana umugore wa kabiri mu nzu ye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Malam Aliyu Ibrahim Fanyan-Fayan yatangaje ko yabwiye uyu mugore ko yifuza kuzana umugore wa kabiri ntagire icyo amusubiza gusa yabonye amuzanye mu rugo aragenda ashyushya amazi arabira niko kuyazana ayamumenaho aramutwika cyane.

Uyu mugore yavuze ko yamenyeho amazi umugabo we mu rwego rwo kumwereka ko ababajwe n’uyu mwanzuro we wo kuzana mu nzu ye umugore wa kabiri.

Mu kiganiro Malam Aliyu Ibrahim Fanyan-Fayan yahaye ikinyamakuru Daily trust yagize ati “Kuva namubwira ko nshaka kurongora umugore wa kabiri,nta kintu na kimwe yahindutseho kuko twakomeje kubana mu mahoro.Yansezeranyije ko azaba uwa mbere mu bazagurira impano umugeni wanjye mushya.Mu ijoro ryakeye ubwo nari ntashye mbaguriye inyama zo kurya,nabonye atetse amazi ntazi icyo arayakoresha.”

Uyu mugabo ari ufitanye n’uyu mugore abana 10,yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Danbatta mu gihe uyu mugore we yahise ahunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa