skol
Kigali
startimes

Umugore yasinze bikabije akuramo imyenda avuza induru ko bamufashe ku ngufu

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 September 2020 Yasuwe: 6995

Umugore witwa Ann Marie Fowler w’imyaka 33 wo mu gihugu cya Ecosse yakoreye amahano mu kabari k’ahitwa Falkirk,ubwo yakuragamo imyenda yari yambaye akavuza inuru ko utanga inzoga amufashe ku ngufu.


Uyu mukecuru wari wasinze bikabije yahohoteye umukozi wo mu kabari yarimo ubwo yamuteraga ibyo kurya yari yaguze ndetse akamubeshyera ko amaze kumufata ku ngufu.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yateje akavuyo ndetse yangiza ibintu bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukozi wo mu kabari yatabawe n’amashusho yafashwe uyu mukecuru agitangira gusinda n’urugomo rwose yakoreye uyu musore amutuka ku ruhu.

Aya mashusho yagaragaje uyu mugore ufite abana 2 ari gukurura amabere ye avuza induru cyane ko afashwe ku ngufu nyamara nta byabaye.

Uyu musore abonye ko ibintu byakomeye,yahise afata telefoni ahamagara polisi ari nabwo uyu mugore yahise amukurura umupira akavuza induru ati “umfashe ku ngufu,umfashe ku ngufu.”

Madamu Ann yahise amenagura ibirahuri ndetse atera uyu musore ibyokurya muri iryo joro ryo kuwa 21 Nyakanga uru rugomo rwabereyemo.

Urukiko rwa Falkirk rwategetse uyu mugore kwishyura ibyo yangije n’impozamarira y’amapawundi 400 gusa umwunganira yavuze ko uyu mugore atazayabona kubera ko asanzwe abayeho nabi.

Zohaib Arshad wahohotewe yavuze ko iyi mpozamarira yaciriwe ari nke ndetse ko uru rukiko rwamurenganyije.

Uyu mugabo yagize ati “Abantu bavuze ko yagaragaye ari guseka mu rukiko kandi azi ibyo yakoze.Abantu nkaba babona amafaranga binyuze mu misoro yacu barangiza bakaduhohotera.Muri Islam gufata ku ngufu ni icyaha gikomeye cyane.

Uriya mugore ntacyo twamukoraho.Yakuyemo imyenda ye arangije ambeshyera ko namufashe ku ngufu.Iriya video yantabaye.Iyo ntayigira mba narafunzwe.Yakagombye kuba yaciwe impozamarira ihambaye ndetse akanafungwa.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Jabo

    Iyi nkuru irashaje weeee!!! This hapenned in july 21. U’re not updated

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Kenya: Umugabo yakubiswe inkoni nyinshi azira kwihindura indaya agashaka...

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
27 October 2020 Yasuwe: 2098 0

Umugabo yafashwe ari gusambana n’indaya ku kiriyo cy’umugore we

Umugabo witwa Luscious Chiturumani wo mu gace ka Gweru mu gihugu cya...
27 October 2020 Yasuwe: 11653 0

Gukunda amafaranga bikabije byatumye umugabo yifotoza yigize nk’umugore...

Umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasimburaga umugore we...
26 October 2020 Yasuwe: 2784 0

Indaya yahagaritse akazi nyuma yo kuryamana n’abagabo ibihumbi...

Indaya yari icyamamare mu mujyi wa Nairobi, Sarah Mutero y’imyaka 49...
25 October 2020 Yasuwe: 4906 0

Malawi: Umugabo yafunzwe azira gutwara abana 9 ku igare mu buryo buteje...

Umugabo witwa Mavuto Mussa w’imyaka 40 wo mu cyaro cyitwa Mbenje mu karere...
25 October 2020 Yasuwe: 4404 0

Melania Trump yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ibyo yakoreye...

Hirya no hino ku isi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hari gucaracara...
24 October 2020 Yasuwe: 12822 0