skol
fortebet

Umugore yatunguranye ababarira umugabo we wamutewe icyuma ashaka kumwica

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Lucy Wangu yavuzwe cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubabarira uwahoze ari umugabo we witwa Casper Douglas Lubembe wamuteye icyuma ashaka kumwica.

Sponsored Ad

Madamu Lucy Wangu yababariye uyu wahoze ari umugabo we wamuteye icyuma mu ijosi ubwo barimo kurwana mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza umwaka ushize.

Uyu mugabo yahohoteye umugore we amusanze mu rugo rwe ahitwa Uthiru mu ntara ya Dagoretti amuhoye ko ari mu rukundo n’undi mugabo.

Uyu mugabo yarwanye n’uyu mugore we mu rugo rwe ubwo yari ari kumusaba amafaranga yo gutunga umwana babyaranye.

Uyu mugabo yafashwe n’amasaha y’umukwabu mu masaha ya nimugoroba yagiye gusura uyu wahoze ari mugore we niko kurara mu rugo rwe.

Urukiko rwabwiwe ko uyu mugabo n’uyu mugore bari biriwe banywa inzoga kuri uwo munsi nyuma ya saa sita.

Bwana Lubembe yaje kumenya ko uyu wahoze ari umugore we asigaye akundana n’undi mugabo cyane ko ariwe wamwibwiriye ko yabonye undi.

Uyu mugabo yahise arakara cyane niko guhita atangira gukubita uyu mugore we aza no kumutera icyuma yakoreshaga mu rugo anamukubita ibipfunsi.

Bwana Lubembe yabwiye abagenzacyaha ko yakubise uyu mugore nyuma y’aho yari amututse akanamubwira ko ntacyo amaze kuko atita ku bana be.

Lubembe yavuze ko afitanye umwana umwe na Madamu Wangu abandi afite atabemera bityo adakwiriye gusabwa kubarera.

Madamu Wangu yaje gutungurana ajya gusaba umucamanza witwa Esther Bhoke ko uyu mugabo yafungurwa kuko yamubabariye nyuma y’aho amuhaye impozamarira y’ibihumbi 20 by’amashilingi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa