skol
fortebet

Umugore yatwitswe isura na hand sanitiser yafashwe n’umuriro ubwo yari ari gucana Buji

Yanditswe: Saturday 05, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Kate Wise ukomoka ahitwa Austin muri Leta ya Texas muri USA yatwitswe n’umuti wica mikorobe bakaraba mu ntoki [hand sanitiser] isura yose irashya ubwo yarimo agerageza gucana buji.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi w’abana 3 yahiye isura,amaboko n’amaguru ubwo yatwikwaga n’uyu muti wica mikorobe bakaraba mu ntoki[hand sanitiser].

Muri iyi minsi abantu basabwa gukaraba intoki kenshi kubera ikwirakwira rya Covid-19,benshi mu banyamerika batunze hand sanitiser nkuko na Kate yari ayitunze.

Uyu muti waje gufatwa n’inkongi y’umuriro ubwo Kate yari arimo gucana Buji,uraturika umutwika umubiri wose.

Uwashyizeho urubuga rwo gufasha Kate yavuze ko Kate yisize hand sanitiser mbere yo gucana iyi buji hanyuma umuriro uhita umutwika arashya n’inzu ifatwa n’inkongi.

Iyi nshuti ya Kate yavuze ko yagiye kuryamisha abana be 3 arangije agaruka muri Salon aje kureba filimi gusa ngo yabanje gucana buji aribwo amaboko yari yasize uyu muti yafashwe n’umuriro wamutwitse cyane.

Uyu mugore yavuze ko ngo yumvise ikintu kimeze nka bombe giturika ubwo yarimo gushya.

Abakobwa be 2 nibo bahise bahamagara abaturanyi bahita bahamagara ubutabazi bwo kugoboka uyu mugore warimo guhira mu nzu.

Nubwo uyu mugore yahiye ngo akibona ko inzu iri gushya yahise agerageza gusohora umwana we w’imyaka 14 ufite ubumuga n’imbwa ye mu nzu.

Uyu mugore arembeye mu bitaro bya Austin muri Amerika aho akeneye kubagwa agashyirwaho isura nshya nyuma yo gushya.

Abana b’uyu mugore ngo bahungabanye ndetse na bimwe mu byo yari atunze byahiye birakongoka bitwitswe n’iyi hand sanitiser.

Kate ari mu bitaro yagize ati "Bitewe na hand sanitiser,natakaje ibintu byose.Ahantu hose ku maboko nari nayisize umuriro urantwika.N’ibintu utakwifuza ko abana bawe bareba."

Kugeza ubu abamushakiye ubufasha bamaze gukusanya miliyoni 6 FRW ndetse bemeje ko iyi nkongi yatejwe na hand sanitiser.

Aba bavuze ko Kate yaguze iyi hand sanitiser mu iduka ryizewe banagira inama abantu bo gushishoza bakamenya ko iyi miti igurwa itabateza ibibazo.


Inzu ya Kate yatwitswe n’umuriro watewe na Hand sanitizer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa