skol
fortebet

Umugore yibasiye umugeni bikomeye mu bukwe amuziza ko amutwariye umugabo bahoze bakundana kandi akimukunda

Yanditswe: Monday 14, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore yavugishije abatari bacye nyuma yo kuba atari yanatumiwe mu bukwe, yarengereye abuzamo agambiriye kubudobya kuko yageze aho umugeni yari yicaye agatangira kumubita inshyi amushinja ko yamuciye mu rihumye akamutwara umugabo yari yarihebeye.

Sponsored Ad

Uyu mugore utavuzwe amazina,ngo yamaze igihe kinini asaba uyu mugeni kudashyingiranwa n’umugabo we kuko ngo nawe amukunda ntiyabyubahiriza kugeza ubwo yiyemeje kumusanga mu bukwe aramukubita.

Ubu bukwe bwabereye mu mujyi wa Mexico, bwatumye benshi bacika ururondogoro kubera amashusho yashyizwe hanze yerekana uyu mugore yibasira umugeni akamukubitira mu bukwe bwe.

Mu mashusho yagaragaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje uyu mugore arikwirukanka asatira aho uyu mukwe n’umugeni bari bicaye ubona ko yataye umutwe, niko kwegera uyu mugore wari warushinze amukubita inshyi avuza induru ko yamutwaye umugabo yihebeye.

Abagabo bari hafi aho bahise bahagoboka,bagerageza guhagarika uyu mugore warimo ateza akavuyo ariko biba iby’ubusa kuko yakubise uyu mugeni inshyi.

Uyu mugore wateje akavuyo yavuzaga induru ati “Richard ntugomba kurongora, ndagukunda, ntabwo ugomba kurongora.”

Ibyari ubukwe byabaye akavuyo kugeza ubwo Richard wari wakoresheje ubukwe ategeka ko basohora uyu mugore wari wataye umutwe. Uwakwirakwije aya mashusho ntiyagaragaje igihe ubu bukwe bwabereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa