skol
fortebet

Umugore yirukanye umugabo we mu nzu kugira ngo ajye ararana n’imbwa ze 22 [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Becky Shuttleworth w’imyaka 33 ukomoka ahitwa Rochford mu Bwongereza abana mu cyumba kimwe n’imbwa ze 22 nyuma y’aho atandukanye n’umugabo we watumaga atazisanzuraho.

Sponsored Ad

Uyu mugore utakaza amapawundi 400 buri kwezi yita kuri izi mbwa ze 22,yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gutandukana n’uyu mugabo Kevin w’imyaka 36 kugira ngo ajye yiraranira nazo mu cyumba.

Uyu mugore asanzwe atoza imbwa ndetse yasabye uyu mugabo we ko batandukana kubera ko atabonaga umwanya wo guhura na buri mbwa yose atoza niko guhitamo ko yajya ararana nazo mu cyumba.

Uyu mugore agenda yohererezwa imbwa kugira ngo azitoze ariyo mpamvu yavuze ko zamwizeye ndetse akaba abana nazo mu cyumba kimwe uko ari 22.

Zimwe muri izi mbwa yagiye azikura mu bihugu bitandukanye akazitaho cyane ko ngo hari izahohotewe na ba nyirazo ahitamo kuzondora.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa