skol
fortebet

Umugore yishe abana be babiri abahora ko bamubangamira akabura uko yicuruza

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Louise Porton w’imyaka 23 yatawe muri yombi ashinjwa kwica abana be babiri mu minsi 18 gusa,abahoye ko bamubangamira ntabone uburyo bwo kujya kwicuruza mu bagabo.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’Umwongereza yashinjwe n’urukiko rwa Birmingham kwica abana be babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 3 witwa Lexi Draper, n’undi w’amezi 16 witwa Scarlett Vaughan,abashinja ko bamubera umutwaro bagatuma akazi ke k’uburaya kamugora.

Ku munsi w’ejo taliki ya 02 Nyakanga nibwo uyu mugore yaburanishijwe n’uru rukiko kuri ibi byaha yakoze muri Mutarama umwaka ushize byo kwica abana be babiri.

Amakuru yahawe uru rukiko n’uko uyu mugore yishe aba bana abashinja ko “bitambika mu nzira ze zo gukora umwuga w’uburaya n’abagabo ndetse no kuboherereza amafoto y’urukozasoni.”

Inshuti ya Porton yabwiye urukiko ko yakoraga igishoboka cyose kugira ngo ntabe iruhande rw’aba bana be.

Abatangabuhamya bavuze ko aba bana b’abakobwa babaye nk’umutwaro kuri uyu nyina Porton,bituma yumva ko bamubuza gukora ibyo ashaka birimo kuryamana n’abagabo bakamuha amafaranga.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko ubwo uyu mugore yari ajyanye umwana we mukuru witwa Lexi kwa muganga,yarimo anagerageza koherereza amafoto yambaye ubusa umugabo ngo amuhe amwishyure.

Urukiko rwabwiwe ko uyu mugore yoherereje abagabo amafoto menshi yambaye ubusa kugira ngo bamuhe amafaranga ndetse ngo byaramugoraga guhura n’aba bagabo rimwe na rimwe kubera abana be bituma ahitamo kubica.

Porton yakoraga imibonano mpuzabitsina n’abagabo iyo abana be babaga basinziriye nkuko umwe mu bagize umuryango we yabibwiye urukiko.

Umwana w’uyu mugore wa mbere yapfuye kuwa 15 Mutarama 2018 aho bivugwa ko yatawe muri pisine ndetse ngo ku munsi wakurikiyeho yagaragaye aseka nk’umuntu utapfushije umuntu.

Kuwa 01 Gashyantare uwo mwaka nibwo n’umwana w’uyu mugore yapfuye aho bivugwa ko yamunize yarangiza agahamagara polisi ababwira ko umwana we atari kubasha kuvuga kubera ibicurane.

Umuturanyi wa Porton yavuze ko yataga abana mu nzu akigendera nta byokurya abasigiye akaba ariwe ubitaho aho ngo yabaga ashaka guhisha ko afite abana.Uyu mugore yahakaniye mu rukiko ko atari we wiyiciye abana.


Ibitekerezo

  • Nubwo millions and millions z’abantu bakunda ubusambanyi,bibagiraho ingaruka nyinshi:Gukuramo inda,kwiyahura,kwica abana,gutandukana kw’abashakanye,etc...Bible ivuga ko kugirango abantu tugire amahoro aruko twakumvira amategeko y’Imana.Ikibazo nuko abayumvira aribo bake.UMUTI uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izivanga mu bibazo by’isi,igahindura gahunda (global world system).Urugero,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Byisomere muli Daniel igice cya 2 umurongo wa 44.Hanyuma ikureho ibintu byose bitubabaza,harimo indwara n’urupfu,Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4.Gereza,Hospitals,Amarimbi,Abajura,Abicanyi,,Abasambanyi,Abarya ruswa,etc…byose bizavaho burundu.Aho kubipinga,hinduka ushake Imana,niba wifuza kuzaba muli iyo paradizo.It is a matter of time.God has His own Calendar hidden to humans.The Bible is the only trustworthy book from God.The proof?Its numerous prophecies are always fulfilled.Do you doubt?I can give you many proofs that you know very well historically.They were foretold by several God’s prophets.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa