skol
fortebet

Umuhanuzi ukomeye TB Joshua yatamaje umusore n’inkumi baje mu rusengero rwe ari indaya

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuhanuzi ukomeye cyane muri Nigeria, T.B. Joshua,yatamaje umusore n’inkumi baje mu rusengero rwe rwa Church of All Nations bashaka gusezerana yarangiza akababwira ko bagomba kwiyeza kuko ari indaya.

Sponsored Ad

Aba bombi baje muri uru rusengero bashaka gusezerana ariko uyu TB Joshua ahita abahamagara ababwira ko bagomba gusenga bakezwa kuko ari indaya nkuko byagaragajwe n’amashusho yaciye ibintu hose.

TB Joshua yagize ati “Hari umugabo umwe hano.Urabizi ko umugore mwazanye uyu munsi ari indaya.Niba mushaka gushyingiranwa mukeneye kubanza kwezwa.

Uyu muhanuzi yasabye aba bombi guhita bahaguruka bamugeze imbere bemerera iteraniro ryose ko bahuriye I Dubai bagatangira kujya basambana.Umukobwa yemeje ko yigurishaga muri uyu mujyi kugira ngo abone amaramuko.

Umusore yagize ati “Mukozi w’Imana,nijye wazanye umukobwa wicuruza muvanye I Dubai tujye gushyingiranwa.Ndashaka kwemeza ko ubuhanuzi bwawe ari ukuri.

Uyu mugabo witwa Peter James yavuze ko yakoraga akazi ko gushakira indaya abakiriya mu mujyi wa Dubai.

Ibitekerezo

  • Umuntu yakwibaza niba ari ngombwa kujya gusezerana kwa Padiri kwa Pastor.Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nk’abandi bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa