skol
fortebet

Umuherwe yiyemeje guhemba imyaka 10 umuforomokazi ushobora kwirukanwa azira amashusho yafashwe ari kuzunguza ikibuno

Yanditswe: Saturday 23, May 2020

Sponsored Ad

Umuherwe w’umunya Ghana yiyemeje guhemba umushahara wikubye kabiri umuforomokazi uherutse kugaragara mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari gucugusa ikibuno,abakoresha be bakiyemeza kumwirukana.

Sponsored Ad

Uyu muherwe w’umunya Ghana witwa Oscar Yao Doe yavuze ko uyu muforomokazi nta kosa yakoze kuko ngo yagaragazaga ubwiza bwe abinyujije mu kubyina injyana gakondo bityo adakwiriye kubihanirwa.

Uyu mugore wacugushije ikibuno cye yambaye imyenda y’akazi,yatumye benshi bacika ururondogoro muri Ghana ariyo mpamvu abakoresha be bavuze ko ashobora gufatirwa ibihano birimo no kumwirukana.

Uyu muherwe yavuze ko uyu Muforomokazi niyirukanwa arakuba kabiri umushahara we ndetse anamuhembere rimwe umushahara w’imyaka 10.

Muri aya mashusho,uyu muganga wari wambaye imyenda y’akazi yazunguje ikibuno biratinda ndetse humvikanye amajwi y’abantu bari kumwe bamuhaga amashyi.

Uruganga rw’abaforomokazi n’ababyaza muri Ghana rwamaganye imyitwarire y’uyu muganga ruvuga ko idakwiriye umuntu ukora aka kazi ariyo mpamvu akwiriye guhanwa hagendewe ku mabwiriza agenga imyitwarire y’abaforomokazi.

Oscar Yao Doe yavuze ko uru rugaga nirumwirukana ruzaba rumuhaye umugisha kuko azahita amukubura kabiri umushahara yahembwaga yarangiza akamuhemba imyaka 10.

Mu gihe cya Guma mu rugo,Abagore bo mu gihugu cya Ghana bari mu gahinda kenshi kubera ko iyo gahunda yari igiye kubasigamo imvune bitewe n’abagabo babo babasaba gutera akabariro buri kanya.

Aba bagore bageze ubwo basaba perezida w’igihugu Nana akufo Addo gusubiza abagabo babo ku kazi igitaraganya cyangwa agahagarika gahunda ya Guma mu rugo abantu bakidegembya, kuko ngo bari babamereye nabi babasaba gukora imibonano mpuzabitsina agatunambwene.

Mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,umwe muri aba bagore yagaragaye avuga ko arambiwe umugabo we umusaba gutera akabariro buri kanya bitewe ahanini nuko birirwanaga mu rugo.

Uyu mugore yasabye perezida ko nibura yadohora akemerera abagabo gusa bakajya ku kazi kuko ngo natinda abagore muri Ghana barahura n’uruva gusenya.

Iyi video yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Ghana MMA,kuwa 11 Mata 2020,yagaragaje uyu mugore avuga ko ahagarariye abandi benshi bamerewe nabi n’abagabo babo basigaye babasaba gutera akabariro uko umutima uteye.

Uyu mugore yagize ati “Urabyuka mu gitondo ugasanga igitsina cy’umugabo cyafashe umurego kigutegereje.Mwarangiza ukajya guteka,yamara kurya akareba TV gato akongera akagusaba ngo mujye gutera akabariro.Ntabwo turi muri gahunda ya guma mu rugo kugira ngo dukore imibonano mpuzabitsina gusa, tuyirimo kubera kurinda ubuzima bwacu.”

Uyu mugore yasoje ubutumwa bwe avuga ko abagabo benshi bari bakabije gusaba imibonano mpuzabitsina abagore babo buri kanya asaba perezida wa Ghana kureka abagabo bagasubira ku kazi cyangwa se agahagarika guma mu rugo bityo abagore bakabona agahenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa