skol
fortebet

Umuhinde wameze ihembe ritangaje yabazwe umutwe barikuramo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Shyam Lal Yadav w’imyaka 74 amaze imyaka 5 amera ihembe ryagendaga rikura amanwa na nijoro ariyo mpamvu yagiye kwa muganga bararibaga barikuramo.

Sponsored Ad

Shyam Lal Yadav yavuze ko bijya gutangira uwamwogoshaga yabonye ari gato,ariko nyuma iri hembe riza gukura rigera hejuru ariyo mpamvu yigiriye inama yo gushaka uko yaryibagisha.

Abahanga mu kubaga ubwonko bo mu bitaro bya Bhagyoday Tirth biherereye mu mujyi wa Sagar nibo babaze iri hembe uyu mugabo barimukuramo.

Iri hembe ry’uyu mugabo bitaga ihembe rya sekibi “devil horn’ ryareshyaga na sentimetero 10 ndetse ngo ryakuze cyane ubwo umwogoshi we yarikataga.

Umuganga wabaze Yadav witwa Dr Vishal Gajbhiye yagize ati “mu myaka itanu uyu murwayi yababaraga cyane umutwe ubwo ihembe ryakuraga.nta gaciro yarihaga kuko ntacyo ryari rimutwaye ariko umwogoshi we yaje kurikata.Abonye ritangiye gukura yaje gushaka abaganga ngo barimubage hano Sagar.”

Iri hembe rya Yadav ryari rikozwe mu byitwa Keratin ndetse ngo ryari rimeze nk’inzara zo ku ntoki.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa