skol
fortebet

Umujura wibaga akoresheje intwaro wari umaze imyaka ashakishwaga cyane yongeye kugaragara ari Pasiteri

Yanditswe: Wednesday 11, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umugizi wa nabi wibaga akoresheje intwaro washakishwaga cyane muri Nigeria mu myaka ya za 1990, uzwi ku mazina ya Shina Rambo, yongeye kugaragara mu murwa mukuru wa Ekiti nk’umushumba w’Imana (pasiteri).

Sponsored Ad

Shina Rambo yabitangaje mu ijoro ryo ku cyumweru mu kiganiro cya Yoruba kinyura kuri Radiyo Fresh FM, Ado Ekiti, cyari kiyobowe n’umuririmbyi wa gospel, Yinka Ayefele.

Rambo, wavuze ko amazina ye bwite ari Oluwasina Oluwagbemiga, yemeje ko yari umujura witwaje intwaro wigeze kuyogoza Nigeria.

Yavuze ko yavukiye mu gace ka Abeokuta, umurwa mukuru wa Leta ya Ogun, ariko akurira mu mujyi wa Benin.

Ku bwe, abantu benshi, cyane cyane abapolisi, bazatungurwa no kumva ko akiriho muri iki gihe kuko yavugaga ko ari umwana wuzuye w’Imana, wamamaza ubutumwa bwiza muri gereza no mu bindi bigo byita ku bahoze ari abayabyah, Rambo ati:

Data yari umuntu ukomeye, kandi umusirikare wavaga mu gace kamwe akajya mu kindi. Mu kugerageza gushaka ingufu z’umukara (black power) icyo gihe, nagiye ahantu 21 hamwe hazwi cyane, muri ho harimo Minna, leta ya Nigeriya, nyuma njya Oro, muri iki gihe izwi nka Kwara.

Nari muri kamwe muri ibyo bice iminsi 91 muri Idanre, muri leta ya Ondo, aho twasabwaga konka amata y’ibere ry’umugore ufite ububasha, nk’ibiryo n’amazi byonyine, bityo kugirango imbaraga z’ubupfumu zishobore kwinjira umubiri wacu.

Imyitozo yose irangiye, nari mfite amashusho 901 y’ingufu zose zishobora gukoreshwa mu kureshya no kwiba cyangwa kuzimira aho icyaha cyakorewe nkagarara mu ishusho y’undi muntu. Niba niciwe ahantu runaka, nari mfite imbaraga zo kongera kubyuka ndi ahandi hantu mu bundi buryo.

Muri icyo kiganiro, Rambo yagaragaje ko yicujije uruhare yagize mu ruhererekane rw’ibyaha byo kwica byateje igihugu mu kajagari imyaka myinshi, avuga ko yayobejwe n’imyuka mibi.

Yavuze ko mu gihe yari amaze kwakira agakiza muri Kristo, yamenye ko nta bubasha agifite bwo kuroga kuko umwuka w’Imana wamumanukiyeho mu buryo butunguranye amutegeka kureka ingeso mbi zose maze atangira kwamamaza ibyerekeye Imana.

Mu kugenda asubiramo amagambo yo muri Bibiliya yera muri icyo kiganiro cya radiyo, Rambo yavuze ko yatsindiye abantu benshi binyuze mu kubwiriza kwe, mu gihe n’amatorero menshi yashinzwe.

Rambo yavuze ko urupfu rw’umugore we n’abana be batatu ku munsi umwe mu maboko y’abari baje kumufata ariko ntibamubonane ari cyo kintu yicuza cyane ku buzima bwe bwo hambere akiri mu byaha. Ati:

Nagombaga gufatwa kuri uwo munsi wabo wanyuma uteye ubwoba, ariko abaje ntibashobora kumbona, bityo barabica.

Yasabye abatekereza kandi bagitite umutima werekeje ku byaha guhindura intekerezo n’imikorere hakiri kare kandi bagahindura imitima yabo kugira ngo bakire agakiza k’Imana kimwe no kwirinda uburakari bw’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa