skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 68 yashyingiranwe n’umusore w’imyaka 32 wamuguze miliyoni 54 FRW

Yanditswe: Tuesday 29, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Alka yatangaje ko abakecuru b’abazungu baza ku bwinshi mu gihugu cye cya Gambia baje gutembera no gusambana n’abasore bahuriye ku mucanga wo muri iki gihugu ari naho yahuriye n’umukecuru w’imyaka 68 w’Umubiligi witwa Francoise wamuhaye inkwano inkwano y’ibihumbi 54 by’amapawundi angana na FRW miliyoni 54.

Sponsored Ad

Uyu Alka yabitangarije mu kiganiro mbarankuru cyiswe Sex on the Beach cyaciye kuri Channel 4 aho umunyamakurukazi witwa Seyi Rhodes yagiye gukora inkuru icukumbuye mu gihugu cya Gambia gikunze kwakira ba mukerarugendo b’abakecuru bo muri Gambia,baje gushaka abasore bo kubarongora bo muri iki gihugu.

Aba bakecuru batemberera ku mucanga wo muri iki gihugu baje gushaka akazuba n’abasore bo kubasambanya ndetse ngo bumvikanye bahita bashyingiranwa.

Muri iki gihugu,utubari two mu mujyi tuba twuzuye abakecuru b’abazungu baje gushaka abasore bagurira inzoga hanyuma bakabashukisha amafaranga bagasambana.

Uyu Alka w’imyaka 32 yavuze ko yagiye agirana umubano n’abakecuru b’abanya Gambia akabasambanya ariko ngo yaje guhura n’uyu Mubiligikazi Francoise bemeranya kubana.

Alka yavuze ko aba bakecuru bose baza bavuga ko baje kuruhuka ariko baje kwishakira abasore bo kubasambanya.

Yagize ati “Birambabaza cyane.simbikunda.Nkunda abakundana bya nyabyo.”
Alka yavuze ko yashyingiranywe na Francoise amubwira ko afite imyaka 68 ariko ngo we iyo arebye abona afite nka 80.

Uyu musore yavuze ko yahumye amaso ubwo uyu mukecuru yamuhaga ibihumbi 54 by’amapawundi yiyemeza gutamba igitambo cy’ibyishimo bye arabimuha.

Umwe mu bagore yabwiye Channel 4 ko igituma abasore bakunda kurongora aba bakecuru,bibaha amahirwe yo kubona VISA za UK no kubona amafaranga.

Aba bakecuru ngo babura abagabo mu Bwongereza n’ahandi I Burayi bagahitamo kuza kwishakira abasore muri afurika bakabakorera akazi.
Mu minsi ishize nibwo hari inkuru yavuze ko hari umukecuru waje muri Gambia aha umupfubuzi akayabo k’amapawundi ngo bashyingiranwe undi arayarya arangije aramwihisha,mukecuru asubira mu Bwongereza abifashijwemo n’abana be kuko n’itike ntayo yari afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa