skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 81 washakanye n’umusore arusha imyaka 45 ari mu gahinda kenshi ko kumubura muri Guma mu rugo

Yanditswe: Tuesday 05, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukecuru w’Umwongereza witwa Iris Jones w’imyaka 81,yatangaje ko ari mu bwigunge kubera ko umugabo we arusha imyaka 45 yaheze mu gihugu cye cy’amavuko cya Misiri kubera kubura Visa.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru waciye ibintu ubwo yibikagaho uyu mwarabu wari ukiri muto,yavuze ko ari mu bwigunge kuko uyu mugabo we Mohamed Ahmed Ibriham w’imyaka 36,yaheze mu Misiri akaba yishwe n’irungu.

Madamu Iris yavuze ko yasuye uyu mugabo we mu Misiri inshuro 3 zose ariko ubu atabasha gusohoka kubera Covid-19 gusa ngo arifuza ko umugabo we amusanga mu rugo rwe ahitwa Somerset.

Uyu mukecuru yasabye ubuyobozi kwihutisha ibyangombwa by’uyu mugabo we kugira ngo atazakererwa kumugeraho.

Ati “Nagize iminsi numvaga meze neza n’indi nahoraga ndira.Natandukanye n’uwo nakundaga cyane,biragoye.Nta gihe gihagije namaranye nawe.Umunyamategeko we arabizi.Namusuye inshuro 3 ariko natashye tutari kumwe.

Ndasaba abanyamategeko ba Mohamed kwihutisha Visa ye.ntabwo nzi impamvu itinda.Birakomeye.

Aba bombi bahuriye mu itsinda rya Facebook urukundo rubagurumanamo kugeza ubwo biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore nubwo imyaka yabo itandukanye.

Uyu mukecuru yavuze ko Mohamed afite impapuro nyinshi zo kuzuza kugira ngo yemererwe kumusanga muri UK.

Yakomeje ati “Ndwaye umutwe ndetse nsigaye mporana stress.Nagiye kwa muganga ambwira ko mfite ibibazo byinshi by’ubuzima ariyo mpamvu nkeneye umugabo wanjye mu Bwongereza.Nizeye ko bazagira vuba akaza kunyitaho.”

Uyu mukecuru abajijwe uko atera akabariro n’uyu musore mu mwaka ushize,yagize ati “Ni byiza cyane.Numvise nongeye kuba isugi.Ntabwo byari byoroshye ariko byari byuzuyemo urukundo.

Uwahoze ari umugabo wanjye yambwiraga ko ntamuryohereza mu gutera akabariro mbere y’uko dutandukana mu myaka 40 ishize,ariko ndabizi ko atari byo.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa