skol
fortebet

Umukecuru yasazwe n’ibyishimo kubera impano yahawe n’umuhungu we arapfukama arasenga

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

Umusore witwa Mashao wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yashimwe na benshi kubera amashusho yagiye hanze atungura nyina umubyara akamuha imodoka nshyshya ya Mercedes Benz yamuguriye uyu mukecuru bikamurenga akarira.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mukecuru yerekwaga Mercedes Benz nshya yaguriwe n’uyu muhungu we yarize biramurenga niko gupfukama hasi amanika amaboko ashima Imana yamuhaye umwana nk’uwo wamuzirikanye akamusajisha neza.

Mashao Seabela akimara gushyira hanze aya mashusho ari guha nyina iyi mpano y’imodoka yagize ati “Nahaye impano mama wanjye y’imodoka y’inzozi ze ku isabukuru ye y’imyaka 40 ariko uko yayakiriye ntibigereranywa.Ndagushimira kuba warampaye amahirwe kandi ndasaba Imana ngo iguhe kuramba.”

Abanya Afurika y’Epfo kuri twitter bacitse ururondogoro kubera aya mashusho y’uyu musore wabo washimishije nyina ku isabukuru ye,batanga ibitekerezo karahava.

Umwe yanditse ati “Nakubera umugore,mbabarira.Undi yahise yongeraho ati “Nkunda uko bamwe bashimisha ababyeyi babo.Ni byiza cyane kureba uko yabyakiriye.”

Undi yagize ati “Uku niko nifuza ko abahungu b’abirabura bashimisha ababyeyi babo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa