skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye mu Bufaransa yongeye guhamagarwa na Polisi kubera icyaha cyo kwikinishiriza mu ruhame

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Farid El Melali ukinira ikipe ya Angers yo mu Cyiciro cya mbere mu Bufaransa yongeye guhamagazwa na Polisi nyuma yo kwikinishiriza mu ruhame bigatuma benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukomoka muri Algeria yongeye guhamagazwa na Polisi kuri uyu wa Gatatu mu gitondo kubera iki cyaha cyo kwikinishiriza mu ruhame cyamubase.

Iyi ibaye inshuro ya 2 muri uyu mwaka w’imikino uyu mukinnyi atumijweho na Polisi ngo yiregure kuri iki cyaha cyo kwikinishiriza mu ruhame.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yahaswe ibibazo na polisi yo mu Bufaransa kuri iki cyaha cy’urukozasoni yakoze ndetse byatumye asiba imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nyakanga 2020.

Mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka nibwo umukinnyi El Melali yafashwe yikinishiriza ku karubanda ubwo yari ahagaze yitegerezaga mu nzu y’umuturanyi we w’umugore.

Umwunganizi mu mategeko w’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru Sandra Chirac-Kollarik,yabwiye itangazamakuru ko uyu mukiriya we yahaswe ibibazo kuri iki cyaha cyo kwikinisha yakoze ndetse ngo ibyo yisobanuyeho n’ibyabaye muri Gicurasi ubwo muri iki gihugu hari gahunda ya Guma mu rugo.

Yavuze ko bwana El Melali yongeye gusaba imbabazi abagore bose yatengushye kubera iyi myitwarire idahwitse yagaragaje.

Ntabwo biramenyekana niba uyu mukinnyi yongeye gufatwa yikinishiriza mu ruhame cyangwa se niba yarabikoze ikindi gihe.

Ubwo uyu mukinnyi yafatwaga ari kwikinisha,uyu mwuganizi we yagize ati: “Nta muntu yari yibasiye, kandi nta muntu n’umwe yagiriraga nabi.”

Umuyobozi w’ikipe ya Angers, Fabrice Favetto-Bon,yagize ati “Turabizi neza ko twamaze gusohora itangazo rivuga kuri iki kibazo.Twumvise umukinnyi wacu asaba imbabazi.Iriya myitwarire ntabwo ariyo isanzwe iranga abakinnyi bacu kandi dusaba abakinnyi bacu kuba intangarugero.”

El Melali,usanzwe akina aca ku ruhande, yemeye ko “imyifatire ye idakwiye” igihe abapolisi bamuhataga ibibazo.

Bitegerejwe ko uyu mukinnyi yitaba urukiko kugira ngo hamenyekane niba ibi byaha bimuhama cyangwa niba agirwa umwere cyane ko bimuhamye yahanishwa gufungwa umwaka ndetse akanacibwa ihazabu y’ibihumbi 15 by’amayero.

Nyuma yo gufatwa,bivugwa ko El Melali yavuze ko icyo gihe yatekereje ko ari wenyine mu gikari cy’inyubako y’aho bivugwa ko yakoreye icyo cyaha.

Umushinjacyaha avuga ko hari ibirego bishinja El Melali ku cyaha nk’iki muri Mata, nubwo bivugwa ko umutangabuhamya atashoboye kumumenya.

Ikipe ya Angers yavuze ko bategereje imyanzuro y’inkiko kuri icyo kibazo cy’umukinnyi wabo, ariko ntiremeza izahana uyu mukinnyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa