skol
fortebet

Umukinnyi wa filimi yiyemeje gushyingiranwa n’igipupe yifashisha akora imibonano mpuzabitsina bamaze amezi 8 bakundana [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Yuri Tolochko ukomoka mu gihugu cya Kazakhstan yiyemeje gushyingiranwa n’igipupe yifashisha mu gukora imibonano mpuzabitsina cyitwa Margo baamaze amezi 8 bakundana.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukina filimi ndetse wubatse umubiri cyane yavuze ko iki gipupe yagiye kugikoresha bacyongerera ubwiza kugira ngo ku munsi w’ubukwe bwabo kizabe giteye amabengeza.

Tolochko yavuze ko yatumiwe mu kiganiro cy’urwenya cya Russian TV we n’uyu mukunzi we udasanzwe gusa yemeje ko akunda iki gipupe byo gupfa.

Abaturanyi ba Tolochko bavuze ko akunda bihebuje iki gipupe ndetse kuri Instagram ye akunze kuhashyira amafoto ari kumwe nacyo basohokanye.

Uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ati “Ubwo nashyiraga hanze ifoto y’umukunzi wanjye,bamwe baramunenze atangira kugira ipfunwe ariyo mpamvu twiyemeje kujya kumubagisha ngo ubwiza bwe bwiyongere.”

Uyu mugabo ngo afata iki gipupe nk’umuntu muzima ,yagifunguriye Instagram ndetse no mu kabari ajya agishakira umukozi wihariye ugiha inzoga.Ntabwo uyu mugabo yatangaje igihe ubukwe bwe n’iki gipupe buzabera.


Ibitekerezo

  • Aka ni akumiro!! Mwibuke wa wundi wo muli Japan uherutse gukora ubukwe na Robot.Mu bihugu byateye imbere,basigaye batanga amafaranga menshi bakararana na Robots muli Hotels.
    Ibi bijye bitwibutsa uko byari bimeze ku gihe cya Nowa n’igihe cya Sodom na Gomora.
    Igihe cya Nowa,Imana yishe millions z’abantu bali batuye isi,harokoka abantu 8 gusa bumviraga Imana.Ku gihe cya Sodom na Gomora,Imana yasenye iyo mijyi yombi,harokoka gusa Lot n’abakobwa be 2 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yavuze ko ariko bizagenda ku munsi wa nyuma,ubwo Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Hazarokoka abantu bake bumvira Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa