skol
fortebet

Umukinnyi yaciye ibintu hirya no hino kubera igihembo cy’inkoko yahawe nyuma yo kwitwara neza mu mukino [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Hassan Kajoke ukina ruhago mu ikipe ya Nyasa Big Bullets yo mu cyiciro cya mbere muri Malawi, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru nyuma yo kugabirwa inkoko n’umufana wishimiye imikinire ye.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri akanatorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino batsinzemo ’Karonga United’ ibitego 5-0 muri shampiyona ya Malawi, Hassan Kajoke yatunguwe n’umufana winjiye mu kibuga ateruye agakarito karimo inkoko ahita akamushyikiriza amubwira ko ari igihembo amuhaya kuko yabanejeje.

Uyu mufana yasabye abashinzwe umutekano ko yinjira mu kibuga agashyikiriza Hassan Kajoke igihembo yamuteguriye cy’iyi sake yari yasize amabara y’umutuku y’ikipe ye ya Nyasa.

Muri afurika abafana bakomeje gutungurana batanga impano zitandukanye kuko mu minsi ishize hari abatanze igaziye ya byeri muri Zimbabwe,abandi batanga inkweto zo kogana muri Ghana mu gihe hari n’abatanga inka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa