skol
Kigali
startimes

Umukire Pretty Mike yaciye ibintu ubwo yatahaga ubukwe ari kumwe n’abakobwa 6 yateye inda [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 November 2020 Yasuwe: 7354

Umugabo witwa Mike Eze-Nwalie Nwogu uzwi cyane muri Nigeria nka Pretty Mike yaciye ibintu hose kubera amafoto yashyize hanze yatashye ubukwe bw’umukinnyi wa Filimi witwa WIlliams Uchemba ari kumwe n’abakobwa 6 yateye inda ndetse bose bari bakuriwe.


Uyu mugabo w’icyamamare yavuze ko atagiye muri ubu bukwe bwa mugenzi we agiye gukina ikinamico cyangwa urwenya ahubwo abo bagore bose batwite abana be.

Mu ikositimu ya pink,Bwana Pretty Mike ufite akabyiniro gakunzwe muri Nigeria yagaragaye muri ubu bukwe ari kumwe n’aba bakobwa yateye inda bose bari bambaye amakanzu ya silver.

Uyu mugabo yashyize hanze amashusho kandi ari kugenda akora ku nda ya buri mukobwa muri aba 6 yateye inda yifuriza ikaze aba bana be bagiye kuvuka.

Ubwo yashyiraga hanze iyi foto ari kumwe n’aba bagore be yagize ati “LAGOS ZADDY LIVE #williamsgottheoscar PM hamwe n’abakobwa bagiye kumubyarira 6.Nta filimi iri gukinwa,tubayeho mu buzima bwiza #ABetterTime #HappyHome #Familyiseverything #babybum

Pretty Mike akunze gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo kuko mu minsi ishize aherutse kuvuga ko umugore mwiza atari uw’umugabo umwe.

Yagize ati “Ntabwo nzi neza ukeneye kumva ibi ariko ….umugore mwiza ntiyaremewe kubana n’umugabo umwe gusa.Kugira ngo umugire uwawe wenyine muri iyi Lagos,ugomba kuba witeguye gukora ibyo abagabo 11 bakora.

Muri Nzeri 2019,uyu mugabo yavuze ko inzozi ze ari ugutunga abagore 5 arangije anashyira hanze amafoto y’abagore 5 bambaye imyenda y’ubukwe.Babiri muri bo bahoze ari inshuti ze mu gihe abandi 3 bari inshuti ze.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yakubise itafari mu myanya y’ibanga y’umugabo we bimuviramo...

Umugabo w’imyaka 37 witwa Julius Mwila ukomoka ahitwa Chitulika mu gihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 5766 0

Ruhango: Umuforomo arashinjwa gusambanya umugore wari uje kwivuza

Umuforomo wo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 5661 0

Yishe umukunzi we kubera ko atashakaga umwana atwite

Umugabo witwa Wando Cordeiro Vasconcelos yatawe muri yombi azira kwica...
21 January 2021 Yasuwe: 4796 0

Umugore arashinjwa kumena aside ku mugabo we amuziza ko afite igitsina...

Umugore witwa Lucy Njeri wo mu gihugu cya Kenya yaciye ibintu kubera ukuntu...
21 January 2021 Yasuwe: 5768 0

Umugabo yatwikishije umugore we amazi ashyushye amuziza ko yamukanguye ngo...

Umugabo witwa Ali Aye w’imyaka 28 ukomoka mu gihugu cya Turkia yakoze...
20 January 2021 Yasuwe: 5495 0

Umupfumu yateye umugore wa pasiteri inda bitera umujinya abaturanyi...

Umupfumu wo mu gace kitwa Onitsa muri Nigeria ari kuvugwa cyane ku mbuga...
19 January 2021 Yasuwe: 7085 0