skol
fortebet

Umukire yashyinguwe mu cyumba cye nkuko yari yabisabye mbere yo gupfa

Yanditswe: Monday 30, Nov 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru itangaje y’umusaza w’imyaka 68 washyinguwe mu cyumba yabagamo mu nzu ye nyuma yo gutegeka abo mu muryango we ko naramuka apfuye agomba kuba ariho ashyingurwa aho kujyanwa mu marimba rusange.

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo abaturage b’ahitwa Mutaga mu ntara ya Kirinyaga babyukiye mu gushyingura uyu musaza mu cyumba cyo mu nzu ye.

Bwana Simon Muriithi,w’imyaka 65 ngo yategetse ko agomba gushyingurwa mu cyumba cye napfa,nabo barabyubahirije kuwa 25 Ugushyingo 2020.

Mu mashusho yashyizwe hanze,yagaragaje abantu benshi bateraniye mu rugo rw’uyu nyakwigendera bamwe bari kwinjira muri iki cyumba yashyinguwemo kumusezera.

Pasiteri Jackson Muchiri wo mu itorero rya AIPCA Church Kiandumu wayoboye umuhango wo gushyingura uyu musaza yavuze ko ari ubwa mbere mu myaka 38 akora umurimo w’imana abonye abantu bashyingura mu cyumba umuntu.

Ati “Mu busanzwe abantu bashyingurwa hanze,n’ubwa mbere bibaye.Sinigeze mbibona mu myaka 38 maze mu murimo.”

Ingo zishyingura abantu mu mazu muri Kenya ni mbarwa ariko muri iki gihugu bamwe bizera ko ngo uwapfuye aba asinziriye ndetse ashobora kuzuka akabasanga mu nzu.

Muri Nzeri uyu mwaka,muri iki gihugu nabwo umugabo yahagaritswe n’abaturage bari barakaye bo mu gace kitwa Murang’a ashaka gushyingura umugore we mu cyumba babanagamo.

Uyu mugabo nawe ngo yageragezaga kubahiriza icyifuzo cy’uyu mugore we ngo wari wamusabye ko yazamushyingura mu cyumba cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa