skol
fortebet

Umukobwa ufite umubyibuho ukabije ari mu byishimo bikaze kubera kubona umukunzi arusha ibiro byinshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Umukobwa upima ibiro birenga 300 witwa Sierra Mead ukomoka muri US ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubona umukunzi arusha cyane ibiro nyuma y’igihe kinini abuzwa amahwemo n’abasore bahuriraga ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 19 ufite umubyibuho ukabije yatangaje ko afite ibyishimo bisaze kubera uyu mukunzi we Mason wamugaruriye ibyishimo nyuma y’igihe kinini yakira ubutumwa bw’abasore bamutukaga ku buryo bukomeye ko ari ingurube y’ishyamba “Hypo”cyangwa bakamwita igifi kinini “whale”.

Sierra Mead yavuze ko mbere yo kubona uyu mukunzi yagiye abona ubutumwa bumusesereza bumubwira ko azapfa nakomeza kubyibuha ndetse ko nta kindi amaze ahubwo akwiriye gupfa kubera umubyibuho ukabije afite.

Uyu mukobwa yavuze ko yari yarihebye ndetse atifuzaga gushyira hanze amafoto ye gusa yabikoze nyuma yo kubona bagenzi be bangana nawe bakunze kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga ari naho yahuriye n’uyu mukunzi we akubye cyane mu biro.

Yagize ati “Numvaga mbyibushye cyane ndetse abantu batankunda ahubwo bakunda kunegura cyane.mpora nambaye imyenda minini ndetse nkunda kwihisha.Kubona abandi bakobwa babyibushye byamfashije kumva ko ngomba kwirekura nanjye ngasangiza abandi amafoto yanjye.

Mason nahuye nawe muri 2017 duhuriye ku rubuga abantu bateretaniraho.Yanyandikiye mbere,ku munsi wa kabiri muha nimero yanjye.Yambwiye ko ndi mwiza kandi nanjye mbona ari umusore uzi kwihangana,ukeye,ugira urukundo ndetse wita ku bandi.”

Uyu musore nawe afite ibiro birenga 100 ariko ntabwo abyibushye nkuyu mukunzi we bahuriye ku mbuga zihuza abashaka abakunzi.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa