skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 16 yasimbutse inyubako y’amagorofa atatu abisabwe n’abamukurikira kuri Instagram

Yanditswe: Friday 17, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 16 utatangajwe amazina ye utuye muri Malaysia yiyahuye, yasimbutse amagorofa atatu nyuma yo gusaba abamukukurikira kuri Instagram kumufatira umwanzuro.

Sponsored Ad

Polisi yo mu Mujyi wa Kuching muri Leta ya Sarawak, mu gihugu cya Malaysia itangaza ko ibi byabereye mu Kirwa cya Borneo, aho uyu mukobwa mu masaha abiri abanza yari yabanje kwandika ku rukuta rwe rwa instagram ati “Ibi ni ingenzi kuri njye, ni bangahe bashaka ngo mfe, ni bangahe bashaka ngo nkomeze mbeho?”

Yavuze ko abantu bagera ku bihumbi 10 ibyo bari bwishimire ari byo ari bukore. Nyuma nibwo yaje gusimbuka igorofa, ahita apfa nk’uko Daily Mail dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umunyamategeko akaba n’umwe mu bagize Inama Nshingamategeko Ramkarpal Singh yatangaje ko abatoye bose bemeza ko uyu mwana agomba gupfa bakwiye guhamwa n’icyaha cyo gufasha kwiyahura. Yagize ati: “Uyu mukobwa yakagombye kuba ariho uyu munsi iyo benshi mu baturage (abamukurikira) kuri Instagram bamubuza kwiyahura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa