skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 17 yaciye agahigo ko kuba umugore ufite amaguru maremare kurusha abandi ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko witwa Maci Currin, ukomoka ahitwa Cedar Park muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaciye agahigo k’umugore ufite amaguru maremare ku Isi.

Sponsored Ad

Uyu mwangavu yanditswe mu gitabo cy’abanyadushya [Guinness World Records] kubera amaguru ye maremare bidasanzwe.

Ukuguru kwe kw’imoso gupima cm 135.267, na ho ukw’indyo 134.3 cm,n’ukuvuga ko afite ukuguru kureshya na metero n’igice. Amaguru ye agize 60% by’uburebure bw’umubiri we wose, nk’uko byasohotse mu Itangazo ry’Ikigo cya Guinness World Records ryo ku ya 6 Ukwakira 2020.

Currin akimara guca agahigo yagize ati “Nabanje kumenya ko ndi muremure cyane kurusha abandi ku kigo nizeho.Nagiye nerekwa abantu benshi ariko ngasanga bose ndabarusha uburebure.Nabonye ko ntandukanye n’abandi.Uko nagendaga nkura buri mwaka niko narushagaho kuba muremure cyane.

Abavandimwe n’ababyeyi ba Currin ni barebare ariko nta numwe umuyingayinga mu burebure.Intego ye n’ugufasha abantu barebare kurusha kwakira uko baremwe.

Uyu mukobwa yavuze ko nta wamwibasiye ko afite amaguru maremare ahubwo benshi bamwibasira bamuziza ko ari muremure cyane.

Uyu mukobwa yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutita ku byo abantu bamutekerezaho bimufasha kwishimira uko ari cyane ko yari amaze igihe aterwa ipfunwe n’uburebure bwe.

Nubwo uyu mukobwa agorwa no kubona imyenda imukwiriye,kwinjira mu nzu zitandukanye no mu modoka ariko ngo uburebure bwe bumufasha gukina Volleyball.

Uyu mukobwa yavuze ko akimara kwakira uburebure bwe,yahisemo gushaka uko yakwandikwa mu gitabo cy’abantu bihariye [Guinness World Records] aza kubigeraho.

Yahise agira inama abantu bakeka ko bafite umwihariko ko bashaka uko bakwinjira mu banyaduhigo ati “Ntugatume umuntu aguhindura ibitekerezo,kora icyo ushaka.”

Uyu mukobwa n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri TikTok aho yifata amashusho agaragaza uburebure bwe agakundwa na benshi.

Uyu mukobwa afite inzozi zo kuzajya kwiga mu Bwongereza ndetse akaba umunyamideli muremure kurusha abandi bose ku isi.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa