skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 25 ubaho ubuzima nk’ubw’uruhinja yaciye ibintu hirya no hino [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Feb 2020

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi witwa Paigey Miller w’imyaka 25 yaciye ibintu hose kubera ukuntu yahisemo gukomeza kubaho nk’uruhinja,yambara za pamperise,akina n’ibikinisho bitandukanye ahora agura ndetse aryama ku buriri buteguye nk’ubw’impinja.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa buri gitondo abyuka ahindura pamperise yarayemo,agahita afata ibikinisho bye agatangira kubikinisha yambaye nk’uruhinja.

Icyakora ubu buzima bwa Paigey Miller buramutunze kuko yafunguye urubuga rwa You Tube yirirwa ashyiraho ubu buzima bwe bwo kubaho nk’uruhinja bukamuhesha amafaranga.

Uyu mukobwa atakaza buri kwezi amapawundi 230 agura amapamperise n’indi myenda bambika uruhinja ndetse n’ibipupe.

Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gufungura uru rubuga mu rwego rwo kuvugira abantu bakuze baba bashaka gukomeza kwiberaho nk’impinja ndetse ngo ubu buzima buramunyuze nyuma yo gutangira kurerwa n’abagiraneza muri 2018.

Uyu mukobwa ngo ubu buzima abamo mu rugo iwabo niko no mu ruhame aba ameze ndetse ngo ntaterwa isona n’abamunenga.

Yagize ati “Buri gihe mba mfite ibikinisho kandi mbaho neza nk’uruhinja.Inshuti n’umuryango wanjye barabyakiriye.Kubaho gutya ntacyo bitwaye bigera nyuma abantu bakabyakira.

Maze kugira imyaka y’ubukure nahise mfungura urubuga rwa Interineti na YouTube kugira ngo ndebe ko hari abantu bameze nkanjye.Benshi bagira isoni ariko njye nagiye mu ruhame.Uku n’ukubaho nk’uruhinja kandi ukuze.

Turishima iyo dukoze nk’ibyo twakoraga tukiri abana.Ngura ibipupe bitandukanye bya Barbies.Nakira ubutumwa bwinshi bw’abantu banshimira kuba narabishyize hanze.

Uyu mukobwa yavuze ko adasubiza abamunenga ndetse ngo afite umukunzi bamaranye imyaka 5 udakora nkawe ariko umushyigikira.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa