skol
fortebet

Umukobwa w’uburanga w’imyaka 27 yemeye gushyingiranwa n’umupfumu umurusha imyaka 56 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Nuraeni ukomoka muri Indonesia w’imyaka 27 aherutse guca ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yemeraga gushyingiranwa n’umupfumu w’imyaka 83 witwa Surdigo uzwi cyane mu gace kitwa Desa Jatilaba.

Sponsored Ad

Nuraeni yahuye n’uyu musaza umurusha imyaka 56 muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo yari kumwe n’ababyeyi be bagiye guteresha utuyuzi birangira ngo amukunze bidasanzwe.

Uyu mukobwa akimara kubona uyu musaza ngo yatangiye kujya ava iwabo mu ibanga akajya gusura uyu musaza ndetse nyuma aza kwerurira iwabo ko yamukunze byo gupfa.

Uyu mukobwa yasabye uyu mupfumu ko yazamusura iwabo arabyemera gusa ngo uyu musaza ngo yabanje kwanga gukundana n’uyu mukobwa yarutaga cyane gusa nyuma yaje kumusaba ko yamubera umugore arabyemera.

Nubwo ababyeyi ba Nuraeni bahise bemera ko ashyingiranwa n’uyu mupfumu,abana be b’uyu musaza babanje kubyanga cyane ko umukuru muri bo ufite imyaka 51 nawe afite abana baruta uyu Nuraeni.

Uyu mukobwa yavuze ko uyu musaza yamusabye kenshi ko yashakana n’umugabo bafite imyaka ijya kungana ariko ngo yarabyanze kuko ngo yakunze uyu musaza.

Yagize ati “Nibyo yambajije kenshi impamvu ndashaka abasore dufite imyaka ijya kungana ariko namubwije ukuri ko namukunze cyane.

Abana b’uyu mupfumu Surdigo,barwanyije uyu mukobwa cyane ndetse bamusaba ko yajya gushaka abasore bakiri bato arabyanga,kugeza ubwo baje kwemera ko bashyingiranwa.

Nuraeni na Surdigo bashyingiranywe kuwa 18 Kanama mu bkwe bukomeye bwahuruje abanyamakuru benshi ndetse na rubanda.

Nubwo uyu mukobwa arushwa na sekuru bashyingiranywe imyaka 56,abana b’uyu musaza bavuze ko uyu mukase amukunda by’ukuri atamushatse kubera amafaranga.

Umwana wa Surdigo usanzwe ari umwarimu witwa Tarti yagize ati “Nibyo koko abaturanyi bose bavuze ko Nuraeni yashakanye na papa ashaka gutwara imitungo ye,ibyo sibyo.Nuraeni akunda papa cyane.”



Ibitekerezo

  • Ibi bibaho cyane ku isi hose,kurongora umuntu uruta cyane.Mwibuke Celine Dion n’umugabo we.Gusa uyu mugabo nizere ko adafite undi mugore.Nubwo idini ya Islam yigisha ko Imana ibemerera Polygamy,Yesu yasabye abakristu gutunga umugore umwe gusa.Asobanura ko impamvu Abayahudi Imana yabemereraga gutunga abagore benshi,ngo nuko bali barayinaniye.Hari amategeko menshi yo mu Isezerano rya kera yavanyweho mu Isezerano rishya.Urugero ni ugukebwa ku bagabo,Ibitambo,Isabato,Icyacumi,etc...Nkuko Intangiriro 2:24 havuga,umugore n’umugabo bagomba kuba umubiri umwe.Nukuvuga ko batagomba gutandukana,gushaka undi niba uwa mbere akiriho,cyangwa gucana inyuma.Ababikora bose baba bakoze icyaha kizababuza ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa