skol
fortebet

Umukobwa wahoze akina filimi z’urukozasoni yateje impaka ndende hirya no hino kubera amafaranga y’urusenda yavuze ko yakuyemo

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

Abantu benshi biganjemo urubyiruko bagiye impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho umukobwa wahoze akina filimi z’urukozasoni ndetse wamamaye cyane Mia Khalifa atangaje ko mu mezi 3 yamaze akina filimi z’urukozasoni yinjije ibihumbi 12 by’amadolari gusa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 26 ukomoka muri Liban ariko akaba afite ubwenegihugu bwa USA,yavuze ko atakoreye amamiliyoni menshi mu mwuga wo gukina filimi z’urukozasoni nkuko benshi babikeka ahubwo ngo yakoreye ibihumbi 12,000 by’amadolari gusa mu mezi 3 yamaze akora aka kazi.

Mia yavuze ko umwuga wo gukina filimi z’urukozasoni wamugize icyamamare cyane ariko utigeze umugira umumiliyoneri nkuko benshi babikeka cyane ko ngo muri iki gihe yamaze azikina yinjije ibihumbi 12 USD gusa.

Mia Khalifa waje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abakinnyi ba filimi z’urukozasoni barebwe cyane muri 2018,yavuze ko kuva yahagarika kuzikina yabuze akazi keza yifuza nubwo ubu asigaye ari umunyamakuru w’imikino.

Uyu mukobwa yatangarije abanyamakuru ko nubwo atinjiye akayabo muri uyu mwuga,ariko yishimira ko na nyuma y’umwaka ahagaritse agikunzwe na benshi ndetse bamwe baziko akiri mu kazi.

Nyuma yo gutangaza ibi,abantu benshi cyane bamwise umunyabinyoma ndetse ko aya mafaranga yayinjiza mu ijoro rimwe igihe cyose yaba yemeye kuryamana n’abagabo b’abakire.

Mu minsi ishize Mia aherutse gutangaza ko agiye kurushinga nyuma yo kwerekana umukunzi we Robert Sandberg amuteruye ari kumwambika impeta bituma benshi bacika ururondogoro bavuga ko bitangaje ukuntu babuze abagabo n’abagore kandi badasambana mu gihe we wakinnye filimi z’urukozasoni zirenga amagana n’abagabo batandukanye yamubonye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa