Umukobwa wo mu gihugu cya Brazil witwa Lu Duarte witabiriye amarushanwa ya Miss BumBum yo gutora umukobwa ufite ikibuno cyiza,yashoye akayabo mu kwihindura ngo ase nk’igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro.
Uyu mukobwa wihinduye nka "curvy Barbie" yatumye benshi bacika ururondogoro ndetse bimufasha kunguka abamukurikira benshi kuri Instagram.
Lu Duarte watwaye iri rushanwa ry’umukobwa ufite ikibuno cyiza ku isi,yifotoreje imbere y’igipupe arangije yemeza ko yifuza gukora ibishoboka byose agasa nacyo.
Yagize ati “Intego yanjye ni ugusa n’iki gipupe.Nta mukobwa uteye neza nk’iki gipupe.Ndumva hakorwa ibipupe byinshi bya nyabyo.”
Umwe mu babonye aya mafoto agira ati “Ndifuza gukina n’iki gipupe.Undi yagize ati “Nakunze cyane iki gipupe.”
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN