skol
fortebet

Umukobwa yahanutse ku nzu ya metero 24 ubwo yari ahuze ari gukora siporo ya Yoga

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Alexa Terrazas w’imyaka 23 ukomoka muri Mexico yahanutse kuri etaje ya metero 24 ubwo yarimo akorera siporo ya Yoga ku ibaraza ry’inzu ye,ahita avunika amaguru ye yombi gusa ntiyapfuye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuli yarokotse iyi mpanuka ikomeye yagize ubwo yahanukaga kuri etaje ya 6 y’inzu yari atuyemo mu gace kitwa Nuevo Leon kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Amafoto y’uyu mukobwa ari guhanuka kuri iyi nyubako yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru.

Abatabazi bahise baterura Alexa bamujyana ku bitaro bya Nuevo Leon amara amasaha 11 ari kubagwa no kwitabwaho byimbitse n’abaganga dore ko yari yavunitse bikomeye.Alexa Terrazas yavunitse amaguru ye yombi,amaboko yombi,imbavu n’umutwe we urangirika.

Abagize umuryango wa Alexa Terrazas bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga basaba abagiraneza kumuha amaraso no kumusengera.

Ikinyamakuru cyitwa El Imparcial cyavuze ko uyu mukobwa agomba kumara imyaka 3 atabasha guhaguruka kubera ko abaganga basabwe gukora ibishoboka byose bakavura amaguru ye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa