skol
fortebet

Umukobwa yarenzwe n’ibyishimo ubwo yakangukaga agasanga umusore akunda yamwambitse impeta [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Dec 2020

Sponsored Ad

Umusore witwa Michael Mayorga yatumye abantu benshi bacika ururondogoro nyuma yo gushyira hanze amafoto ari kwambika impeta umukunzi we witwa Jamilah Williams asinziriye.

Sponsored Ad

Iyo abakundana bageze mu gihe cyo kwambikana impeta,imitwe yabo irashyuha kubera gushaka kubatungura no gutuma uwo munsi utazibagirana mu buzima bwabo.

Uyu Mayorga yakoze agashya we atungura umukunzi we bari bararanye amwambika impeta yo kumusaba ko bazabana undi akangutse asanga yambaye impeta.

Bwana Michael Mayorga ukomoka Miami,Florida muri US,yahisemo uburyo bwihariye bwo gusaba umukunzi we Jamilah Williams ko yazamubera umugore gusa we yamwambitse impeta asinziriye,undi akanguka asanga ibyo yifuzaga biba impamo.

Mu butumwa Mayorga yasangije iyi nkuru nziza inshuti ze kuri Facebook ati “Byari saa kumi n’imwe za mu gitondo.Hari hashize ibyumweru nibaza uko nzamubaza ikibazo…Uzi intambwe zanjye kandi uri umugore ugoye cyane gutungura.

Ariko urakanguka uhura n’urwenya,uhure no gutungurwa 3 gutangaje…telefoni yawe iraba yuzuye ubutumwa bugushimira,impeta ku rutoki rwawe n’amafoto yawe usinziriye.

"SURPRISE!!! Ndaza kumubwira byose nakanguka.”

Uyu mukobwa yakangutse abona iyi mpeta arangije yandika ubutumwa bugira buti “Yegoooo,Mana buri gihe urantangaza.Mana warakoze kunyoherereza uyu mugabo unkunda by’ukuri. Michael Mayorga ndagukunda cyane.”

Abantu 236,000 bakoze share y’iyi nkuru mu gihe abandi 337,000 bakanze like ndetse bashimira aba bantu bakundana.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa