skol
fortebet

Umukobwa yataye umutwe nyuma yo gutererwa indobo n’umukunzi we imbere ya padiri

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Nigeria yataye umutwe ubwo yabengwaga n’umugabo we bageze imbere ya padiri wo mu mujyi wa Warri uherereye muri iki gihugu gituwe cyane muri Afurika.

Sponsored Ad

Uyu mugore yafashwe amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,ubwo yazengurukaga mu gace k’ubucuruzi akurikiye uyu mugabo we wari umaze kumuterera indobo ku kiliziya,amusaba ko yagaruka bakajya gusezerana.

Uyu musore yamaze kubenga uyu mukobwa wari wazindukiye ku kiriziya aje ngo basezerane imbere y’Imana,yitambikwa n’abantu benshi mu gace kitwa Robinson plaza bamusabye kumva uyu mugore we wamukurikiye amusaba imbabazi ngo agaruke basezerane.

Icyateye uyu musore guterera indobo umukunzi we kuri Aritari nticyamenyekanye gusa bamwe bavuze ko mu minsi ishize higeze havugwa urunturuntu hagati yabo ko baba barigeze gushwana bapfa ko umwe aca inyuma mugenzi we.

Amashusho y’uyu mukobwa wabengewe kuri Aritari yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gihugu cya Nigeria.

Ibitekerezo

  • Ubwose ayomashusho muvuga arihe?namwe ntakigenda kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa