skol
fortebet

Umukobwa yateye icyuma umukunzi we arapfa amuziza ko yanze koza ibikoresho byo mu gikoni

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Susan Njeri Wachiuri ukomoka muri Kenya yafunzwe azira kwica umukunzi we bari bamaze imyaka 2 bakundana amuhoye kwanga koza ibikoresho byo mu rugo baririyeho nimugoroba.

Sponsored Ad

Susan Njeri Wachiuri w’imyaka 25, yashinjwe gutera icyuma inshuro 11 umukunzi we Kelvin Njenga Ng’ang’a amuhoye ko yanze koza ibyombo.

Nkuko abashinjacyaha babitangaje mu rukiko rwa Milimani muri Kenya,kuwa 09 Mata 2020,uyu mukobwa yarakajwe n’uko umukunzi we yanze koza ibikoresho byo mu rugo bari baririyeho ibyokurya nijoro niko kumutera icyuma inshuro 11 kugeza amwishe.

Njenga yasuye uyu mukobwa w’inshuti ye habura iminsi 2 ngo Pasika ibe mu rwego rwo kugira ngo bafatanye kuyizihiza.

Uyu mukobwa yahakanye ibi birego byose aregwa byo kwicisha icyuma uyu mukunzi we kuwa 09 Mata 2020.

Mu kwezi gushize nabwo Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu karere ka Buvuma yatangaje ko yataye muri yombi umurobyi wishe mugenzi we amuhoye kurya inusu y;ubugari bari batetse ntamusigire.

Uyu mugabo wishwe yitwa Muzamiru Mulimu , yari afite imyaka 25 ndetse ngo yakomokaga ahitwa Nalubaale mu karere ka Buvuma.

Kuwa 22 Mata 2020 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo uwitwa Bumali Onyiga Nyanzi w’imyaka 18 yishe mugenzi we amuhoye iyi nusu y’ubugari bari batetse.

Uwitwa John Ssekimpi watanze amakuru,yavuze ko uwishe n’uwishwe babanaga mu nzu imwe ndetse ngo bari inshuti cyane ko bari bahuje umwuga wo kuroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa