skol
fortebet

Umukozi w’ibitaro wateye inda umurwayi wari umaze imyaka 14 muri coma yatawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko umukobwa wari umaze imyaka 14 muri coma atwite ndetse nyuma aza kubyara byatumye hakorwa iperereza mu bakozi bose b’ibitaro bya Hacienda,ryafashe umugabo w’imyaka 36 witwa Nathan Sutherland w’imyaka 36.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yakoze amahano ubwo yinjiraga aho uyu mukobwa yari arwariye niko kumusambanya amutera inda,abaganga baza kubimenya niko kumufasha abyara umwana muzima.

Uyu mugore watewe inda n’uyu mugabo ari muri Coma,yari amaze imyaka 14 ari muri coma yo muri ibi bitaro biherereye ahitwa Phoenix muri Leta ya Arizona muri USA.

Uyu mugore watewe inda n’uyu mukozi w’ibitaro,yabyaye umwana muzima kuwa 29 Ukuboza umwaka ushize,bituma polisi ihita itangira iperereza mu bakozi bose,ibafata DNA,izipimye zifata uyu mugabo witwa Nathan Sutherland.

Amakuru avuga ko nta muganga n’umwe wamenye ko uyu mugore yari atwite kugeza ari hafi yo kubyara cyane ko yari asinziriye.

Uyu mugore w’imyaka 29 yageze muri ibi bitaro afite imyaka 15,nyuma yo gutabarwa yaguye mu mazi agiye kurohama.

Uyu mugabo Nathan Sutherland, yamaze gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu uyu mugore.

Abagize umuryango w’uyu mukobwa bavuze ko uyu mwana ameze neza ndetse bamwitayeho cyane.

Ibitekerezo

  • Sex izarikora.Muribuka uherutse gusambanya umugore wapfuye,amusanze muli Morgue (mortuary).No muli Genocide ya 1994,interahamwe zasambanyaga abantu bapfuye.Sex izatuma abantu benshi Babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa