skol
fortebet

Umukwe n’umugeni we baciye ibintu ku isi kubera amafoto ateye ubwoba y’ubukwe bwabo bashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugeni ufite umutima ukomeye yarekuye ikiganza cy’umugabo we bahagaze ku manga ndende,afotorwa asa nk’uwahanutse nubwo amakuru avuga ko hari ukuntu bari bafite ikibateze.

Sponsored Ad

Uyu mukwe n’umugeni bifotoreje ku manga ireshya na metero 579 ku munsi w’ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 12 kubera icyorezo cya Covid-19.

Uyu mugabo witwa Ryan Myers w’imyaka 30 n’umugore we Skye w’imyaka 28, bakomoka Arkansas muri Amerika nibo batigishije isi yose kubera aya mafoto y’ubukwe bwabo.

Aba bombi bahisemo gukorera ubukwe bwabo kuri iyi manga ya Hawksbill Crag izwi cyane kubera ukuntu abanyamerika bakunda kuyikoreraho siporo yo kurira imisozi [hiking].

Gafotozi witwa Mason Gardner niwe wafotoye ubu bukwe bw’aba bombi bahagaze ku ruhande rw’iyi manga.

Mu ifoto imwe yafashwe yerekanye uyu mugore yahanutse kuri iyi manga ariko mu yindi byabaragaye ko yari aziritse ku rutare rufite umutekano.

Umugabo witwa Ryan yagize ati "Dukunda cyane ahantu hadasanzwe nko kurira,gutwara ubwato,gukambika hirya no hino,niyo mpamvu twahisemo ahantu heza cyane.

Turi ahantu hamwe muri Kamena hagati,ubwo twari tumaranye imyaka 4 tubana,nabwiye umukunzi wanjye ko ntiteguye gukomeza gutegereza igihe kinini ngo dushyingiranwe.

Twifuzaga ubukwe bunini ariko twagize igihe gito kubera ko Skye yari yafunguye ikigo cyigisha incuke.Kubera amabwiriza twahuye n’ikibazo cy’amabwiriza no gukomeza ubukwe.

Twahise dutangira gushaka ahantu heza cyane h’amateka twazifotoreza nyuma y’ibirori hakaba ahantu hazahora mu mitwe yacu.

Buri muntu wese watumiwe yari afite ubuhanga mu kuzamuka.Ibikoresho birinda umutekano byose byari byasuzumwe n’abahanga."






Ibitekerezo

  • Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa