Kigali

Umunyamakuru watangazaga amakuru Live yatewe n’ingurube yari yasaze iby’akazi arabireka arahunga [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 November 2019 Yasuwe: 5880

Umunyamakuru wo mu Bugereki yasekeje benshi mu bari bamukurikiye kuri TV imbonankubone [live]ubwo yari arimo gutangariza inkuru hakazaga ingurube yari yasaze itangira kumuruma iby’akazi arabireka ahita afumyamo.



Lazos Mantikos yarumwe n’iyi ngurube ubwo yatangazaga amakuru imbonankubone [live] ahabereye umwuzure mu mujyi wa Athens, hanyuma iyi ngurube yawuhungaga iraza itangira kumuruma nawe arahunga.

Mantikos wakoraga inkuru Live kuri ANT-1 TV mu kiganiro cyitwa Good Morning Greece yabanje kwihanganira iyi ngurube yamurumaga ariko byaje gukomera atangira guhunga ahamagara umunyamakuru wari muri studio witwa George Papadakis ati “George uranyumva.Aha dufite ikibazo gikomeye.iyi ngurube ubona yiriwe itwirukaho guhera mu gitondo.”

Abanyamakuru bari muri studio bagerageje kuba abanyamwuga ariko kwihangana byabananiye baraturika baraseka.

Umwe yahise amusubiza ati “Lazos ubwo icyo ari ikibazo gikomeye aho ngaho twe turakomeza kubara inkomere I Kineta.Banza wikize iyo ngurube y’ingore.”

Uyu munyamakuru yahise ahagarika Live coverage arahunga.abanyamakuru bari muri studio basabye imbabazi abafana kubera ko basetse mugenzi wabo ari gutangaza amakuru.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo n’umugore barambiwe gutegereza Gari ya moshi bahita bakorera...

Umugabo n’umugore bagaragaye mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe...
8 December 2019 Yasuwe: 8388 1

Umugabo yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yihinduye intebe kugira ngo...

Umugabo w’Umushinwa yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yihinduye intebe...
7 December 2019 Yasuwe: 7257 0

Kenya: Umwarimukazi yatwitse inzu ye ubwo yageragezaga kwica inzoka yari...

Umwarimukazi wo mu mashuli abanza utuye ahitwa Kibingoti mu ntara yitwa...
6 December 2019 Yasuwe: 2855 0

Umwana wavukanye umurizo mu mugongo yatangiye gusengwa n’abaturanyi bamwita...

Umwana witwa Shivam Kumar ukomoka mu Buhindi wavukanye umurizo mu mugongo...
5 December 2019 Yasuwe: 4779 0

Imbata y’ingabo yabaswe no gutera akabariro yaciwe igitsina nyuma yo...

Mu Bwongereza,Imbata [Duck] Dave ivugwaho kubatwa no gukora imibonano...
5 December 2019 Yasuwe: 5324 0

Idubu ryasanze umugabo mu nzu ye rimwica mu buryo buteye agahinda

Idubu rifite ibara ry’umuhondo ryinjiye mu nzu y’umugabo witwa Sergey Fadeyev...
5 December 2019 Yasuwe: 6537 1