skol
fortebet

Umunyamerika yatangaje ukuntu yaryohewe n’imibonano mpuzabitsina yamaze imyaka 2 akorana n’umuzimu bari mu rukundo

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunyamerika witwa Gary DeNoia w’imyaka 35 ukomoka muri Leta ya New Jersey,yavuze ko nta muntu waryohewe no gutera akabariro nkawe kuko yamaze imyaka 2 ayikorana n’umuzimu bari mu rukundo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yavuze ko yatangiye gukundana n’uyu muzimu witwa Lisa ubwo wamusangaga mu resitora ari kurya wenyine bagasangira urukundo rugatangira ubwo.

Uyu mugabo yavuze ko ngo nyuma y’imyaka 2 yari amaze akundana n’uyu muzimu wamusezeye umusiga mu gahinda n’amarira.

Yagize ati “Twahuye mu myaka 2 ishize ubwo nari ndimo kurya njyenyine muri Resitora.Kubera ko nari menyereye kuvugana n’imyuka mibi sinatunguwe ubwo twahuraga.Wahise unsaba ko natangira kurya ibiryo byo mu Butaliyani byitwa risotto unambaza niba mara igihe kinini ndi gutereta.

Nawubwiye ko ntari niteze guhura n’umukobwa ndetse nta muntu mfite dukundana.Yaransetse arangije ahita abura.Nubahirije ubusabe bwe ntumiza risotto.Yari iryoshye cyane.

Nkimara gusohoka hanze nasanze antegerereje ku muryango.Namubwiye ko yavuze ukuri mubaza n’ukuntu yamenye ko risotto iryoha.

Yambwiye ko ibyo biryo aribyo nyirakuru yakundaga ndetse niyo resitora ari iy’ibisekuru bye bitatu.Namubajije igihe nzongera kumubona,ansubiza ko nzi aho namusanga.

Uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ko gutera akabariro n’umuzimu byamuryoheye ariko wo ngo bitari biwunejeje cyane.

Yagize ati “Biratandukanye cyane n’umugore muzima.Biragoye kubisobanura.Ariko imibonano mpuzabitsina iba ari myiza cyane.Mbere na mbere umuzimu uba ukonje kubera ko nta buzima uba ufite.Numvaga umubiri we uri gutitira [vibrations].Imishyikirano nagiranye na Lisa yari ikomeye cyane kurusha iyo nagirana n’umugore muzima kuko byansabaga gushyiramo imbaraga cyane mu gutera akabariro.Nta mukobwa muzima wandyohereje mu gutera akabariro nka Lisa.”

Gary yavuze ko ngo yakundaga gusohokana n’uyu muzimu mu birori bizwi bya Halloween abantu baba biyambitse imyenda iteye ubwoba nk’iy’amadayimoni n’abapfuye.

Uyu mugabo yavuze ko inshuti ze zari zizi Lisa bamaze imyaka 2 bakundana gusa ngo ntibigeze bamubona.Bamusezererezaga bamubwira ko akundana n’umwana kuko ngo yapfuye afite imyaka 19.

Gary yavuze ko yataye umutwe kubera kubura Lisa ndetse ngo nyuma y’amezi 6 batandukanye ahora ategereje ko yazagaruka.


Ibitekerezo

  • ISI NAHA IGEZE NATWE TUKABIKEKA ABA BAKOBWA BAKINA FLIME ZUBUSAMBANYI BABAMO NABAZIMU SATAN UZASHYA URUMBUKE NIBWO TUZABONA AMAHNRO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa